Iminsi irasaga 90 abakobwa n’abadamu 20 bafite hejuru y’ibiro 100, bari mu rugendo rwo kwirinda indwara z’itandura bagabanya umubyibuho ukabije, binyuze mu kugena indyo ikwiye no gukora imyitozo ngororamubiri, babifashijwemo na Slim&Fit Rwanda.
Muri uru rugendo, abakobwa n’abadamu bahurira mu ishuri (Académie), ari naho bigira gukora imyitozo ngororamubiri no kugena indyo ikwiye.
Ni ibintu bavuga ko bituma bigarurira icyizere cy’ejo hazaza, no kubera abandi urugero rw’ibishoboka.
Mu birori byo gusoza icyiciro cya gatatu (Season 3) bizaba tariki 12 Kanama 2022, hateganyijwe gutanga ishimwe ku bakobwa n’abadamu batandatu, babaye indashyikirwa mu kurwanya indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije.
Hazanatangwa ishimwe kandi ku watowe kurusha abandi. Ushobora kugira uruhare muri iki gikorwa cyo gutora unyuze kuri https://votes.igihe.com/slim/
Slim & Fit Rwanda ifasha abagore n’abakobwa kwirinda indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!