00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Action College yahaye impamyabushobozi abarenga 500

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 September 2024 saa 10:40
Yasuwe :

Ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda, indimi n’imyuga n’ubumenyigiro rya Action College ryahaye impamyabushobozi abagera kuri 513 batangiye kuhiga kuva mu 2019 kugeza mu 2024 mu mashami atandukanye ryigisha

Igikorwa cyo gutanga impamyabushobozi muri Action College cyabereye i Kigali kuri uyu wa 6 Nzeri 2024. Abahawe impamyabushobozi ni abasoje mu mashami y’amategeko y’umuhanda, indimi, amasomo y’igihe gito nko guteka, kudoda, gutunganya imisatsi n’ubwiza n’andi anyuranye.

Ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa cyo gutanga impamyabushobozi kibaye muri Action College aho abazihawe baharangije mu bihe binyuranye kuva mu 2019.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Action College, Runiga Jean Paul, yabwiye abahawe impabushobozi ko bateye indi ntambwe mu mibereho yabo kuko hiyongeyemo ubushobozi buzabafasha kwigaragaza ku isoko ry’umurimo.

Yabibukije kandi ko urugendo rwabo mu kongera ubumenyi rutarangiye ahubwo ko bazakomeza kwihugura mu mibereho yabo iri mbere.

Umuyobozi uhagarariye Action College, Ingabire Cynthia, yavuze ko abahawe impamyabushobozi bwa mbere muri iki kigo bagaragaza intambwe cyateye yo kuva ku masomo y’amategeko y’umuhanda n’indimi cyatangiranye kikagera ku y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’amashami yacyo akaba amaze kuba arindwi avuye kuri rimwe.

Yavuze ko iki kigo urugendo rw’imyaka 10 kimaze rutari rworoshye ariko ko cyashoboye kwiyubaka kugeza aho kigeze uyu munsi.

Ati "Twatangiye twigisha gutwara ibinyabiziga n’indimi gusa ariko twongeyemo imyuga kandi ni cyo kintu cyadufashije kuba college kuko ubu twigisha ibintu bitandukanye".

Yakomeje vuga ko iki kigo kizakomeza kuba ku isonga mu guha servisi nziza abakigana kandi ko giteganya gutera indi ntambwe.

Ati "Tuzakomeza gutanga uburezi bufite ireme kandi mu gihe kizaza tuzaba turi kaminuza. Twigisha indimi mu gihe gito cyane, ugakorera uruhushya rwo gutwara rw’agateganyo ukoze ikizamini rimwe gusa ndetse n’indi myuga tuyigisha mu gihe gito. Ibyo byiyongeraho ibyitwa ’candidat libre’ bifasha abacikije amashuri kubona impamyabushobozi".

Uwantege Elisabeth wavuze mu izina ry’abasoje amasomo, yashimye cyane ubumenyi bufite ireme yakuye muri iki kigo ndetse yibutsa abantu ko kwiga ukuze na byo bishoboka.

Yavuze ko bamwigishije indimi n’amategeko y’umuhanda akagera ku rwego yishimira kandi yari amaze igihe kinini avuye mu ishuri ariko yarabuze uko yarisubukura.

Ati" Nari mfite intumbero yo gusubira mu ishuri kuko nari naracikije amsomo. Naraje niga ’candidat’ libre kandi nyuma nteganya no kuzakomereza muri kaminuza. Nasanze bigisha mu buryo bwihariye ugeranyije n’ahandi".

Uwantege yashishikarije abagore n’abakobwa ko amahirwe yo kwiga imyuga batinyaga nko gutwara imodoka ahari ndetse ko ku myaka yose bishoboka kuko na we yabyize ari mukuru kandi arabishobora.

Muri iki gikorwa kandi hahembwe abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi ndetse hanashimirwa abafatanyabikorwa b’iki kigo barimo Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe amategeko y’umuhanda, COPEDU Plc, na Masterpiece iki kigo gifitemo ishami i Remera n’abandi batandukanye.

Iki gikorwa cyabereye ku ishami ry'iki kigo i Remera mu Mujyi wa Kigali
Umuhanzi Butera Knowless ashyikiriza igihembo umwe mu bahize abandi
Abanyamakuru ba RBA, Lorenzo na Ruvuyanga bashyikiriza ibihembo umwe mu banyeshuri bahize abandi
Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yari ihagarariwe
Abahawe impamyabushobozi ni abarangieje muri Action College kuva mu 2019
Umuyobozi uhagarariye Action College, Ingabire Cynthia, yavuze ko abahawe impamyabushobozi bwa mbere muri iki kigo bagaragaza intambwe cyateye
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Action College, Runiga Jean Paul, yabwiye abahawe impabushobozi ko bateye indi ntambwe mu mibereho yabo kuko hiyongeyemo ubushobozi buzabafasha kwigaragaza ku isoko ry'umurimo
Uwantege Elisabeth wavuze mu izina ry'abasoje amasomo, yashimye cyane ubumenyi bufite ireme yakuye muri iki kigo ndetse yibutsa abantu ko kwiga ukuze na byo bishoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .