Ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2024, ni bwo mu Mujyi wa Kigali habaye Siporo Rusange isanzwe iba kabiri mu kwezi, yitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ab’ibigo byikorera n’abandi basanzwe biganjemo abakuru n’abana.
Abakozi ba RSwitch ifatanyije na Access to Finance Rwanda, ni bamwe mu bitabiriye iyi siporo, bahagurukira kuri BK Arena berekeza Kimihurura hafi n’inyubako ya Kigali Heights bifatanya n’abandi kunanura imitsi.
Umunyarwenya Niyitegeka Gratien ‘Papa Sava’, ni we watanze ikiganiro kuri iri koranabuhanga, agaragariza abitabiriye iyi siporo ibyiza bya eKash yashyiriweho Abanyarwanda mu koroshya ihererekanya ry’amafaranga.
Ati “eKash ni uburyo bwo guhana amafaranga, kwishyurana, byose byoroshye binyuze mu ikoranabuhanga. Kuyijyamo ntibisaba inzira ndende kuko ugomba kuba ukoreshe serivisi z’ikoranabuhanga za banki zitandukanye, MTN na Airtel.”
Ukoresha Airtel Money ashobora koherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money cyangwa undi ukoresha banki runaka, akoherereza amafaranga mugenzi we ukoresha indi banki.
Bikorwa ako kanya bidasabye kubikuza amafaranga ufite kuri konti runaka ukajya kuyabitsa ku yindi.
Abakorerabushake bazwi nk’Intore mu Ikoranabuhanga, basobanura ibyiza bya eKash, uko ikoreshwa no gusubiza ibindi bibazo byibazwa, ndetse hanatangwa ibihembo ku babimenye vuba kurusha abandi.
Niyoyabishatse Didacienne yavuze ko yasobanukiwe iyi gahunda kandi yiteguye “kuyigisha n’abandi bakamenya ko hari uburyo bushya bwo gufasha abantu guhanahana amafaranga.”
Ushaka kohereza amafaranga akanda *182*1*2#, ikamuha uburyo bwo gusesengura mbere yo kugera ku gikorwa cya nyuma cyo kohereza kugira ngo hatabaho kwibeshya amafaranga akaba yahabwa umuntu utari we.
Amafoto: Shumbusho Djasili
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!