Uyu mwiherero watangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 ukazageza ku wa Mbere, tariki ya 3 Mutarama 2025, witabiriwe n’abanyeshuri barenga 120 bibumbiye mu matsinda 28 bo ubwabo bikoreye mu gutekereza imishinga yabo kandi yagirira igihugu akamaro..
Ku ikubitiro abanyeshuri batanze imishinga 582, hatoranywamo 28 y’abari muri aya mahugurwa.
Mu gihe cy’iminsi itatu uyu mwiherero utangirwamo amahugurwa uzamara, imishinga 20 izahiga indi, buri umwe uzagenerwa 5.000$ [asaga miliyoni 7 Frw], yo kubafasha kunoza ibitekerezo no gutangira kubishyira mu bikorwa.
Si ubumenyi bazahabwa gusa kuko buzaherekeza amasomo bazahabwa mu buryo butandukanye, nk’uko Umuyobozi wa Gahunda y’uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Anne Marie Kagwesage yabigaragaje, akanibutsa abanyeshuri ko ari amahirwe badakwiriye kurenza ingohe.
Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Ubuyobozi, Dr. Raymond Ndikumana, yasabye aba banyeshuri kubyaza umusaruro aya mahirwe bakanoza imishinga bafite.
Ati “Ibyo dukora byose ni ukugira ngo umunyeshuri ashobore kugera ku isoko yujuje ibisabwa byose.”
Dr. Raymond Ndikumana yongeyeho ko bagomba gukomeza kugaragaza ko ari abanyashuri b’abahanga, dore ko baba baratoranyijwe kwiga muri kaminuza y’u Rwanda bari mu ba mbere mbere mu gihugu.
Umwe muri aba banyeshuri, Nimbona Jean, yavuze ko imbaraga n’amahirwe Leta y’u Rwanda ishyira mu burezi no mu gufasha urubyiruko kwihangira umurimo, ari “ayo kudapfusha ubusa, kuko agira uruhare mu kuzamura umunyeshuri ku giti cye ndetse hagamijwe kunoza ibyo yiga no kugirango bimugirire akamaro ndetse n’igihugu.”
Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umwe mu bafashwa na Mastercard Foundation, Munezero Grace, yashimangiye ko ubushobozi bahabwa bwo guteza imbere imishinga y’urubyiruko, hari icyizere ko bizabafasha gutegura neza ahazaza habo.
Ati “Umunsi ku munsi duhabwa ubumenyi bushya. Iyo tubuhawe riba ari itafari rikomeye rishyizwe ku hazaza hacu. Natwe dufite umukoro wo gutekereza ku cyatubyarira inyungu, kandi gikemura ibibazo rusange mu buryo burambye kandi budahenze.”
Umwiherero wa ‘HATANA Innovation Bootcamp’ ubaye ku nshuro ya mbere, ariko biteganyijwe ko uzajya uba buri mwaka mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere.
Umushinga w’Uburezi wa Mastercard Foundation muri kaminuza y’u rwanda watangiye mu mwaka wa 2021, ukaba mu gihe cy’imyaka icumi ugamije gufasha abanyeshuri ba kaminuza bagera ku 1.200 bafashwa kwiga no guhabwa ubumenyi buhanitse, bakaba umusemburo w’impinduka n’abayobozi b’ejo hazaza muri Afurika no ku Isi yose.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!