00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 20 basoje amasomo y’ubumenyingiro muri ’Ketha’ bahawe impamyabushobozi

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 2 November 2024 saa 09:45
Yasuwe :

Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya (Kigali Excellent Tourism and Hospitality- Ketha), ryahaye impamyabushobozi abanyeshuri 20 barisorejemo amasomo ajyanye no gutunganya amafunguro.

Binyuze mu bufatanye iri shuri ryagiranye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga n’Ubumenyi ngiro (RTB), umuhango wo gutanga izi mpamyabushobozi ku nshuro ya kane wabaye ku wa 1 Ugushyingo 2024.

Umuyobozi wa Ketha, Dr. Habimana Alphonse, yavuze ko abanyeshuri bashyize ku isoko ry’umurimo yizeye ko batazabatenguha kuko babahaye ubumenyi buhagije ndetse n’uburere.

Ati “Abanyeshuri dushyize ku isoko ry’umurimo ntabwo bazabera umutwaro aho bazajya gukora kuko twabahaye ubumenyi buhagije, ikindi kandi ni uko mu mezi atandatu bamaze bimenyereza umwuga hari byinshi bungukiyemo.”

Dr. Habimana kandi yasabye abasoje amasomo ko batagomba kugira ipfunwe mu gutangira bakora akazi ko guseriva muri restaurant cyangwa se muri hoteli, kuko ari yo nzira ibaganisha kubona akazi keza.

Avuga ko abagifite imyumvire yo kumva ko imirimo nk’iyo iciriritse badakwiriye kuyikora, bagomba kuyihagarika kuko ako kazi hari byinshi kageza ku bagakora.

Ati “Ubu nanjye aha ngeze ni uko nabanje kuba umuseriveri ukora muri restaurant, nkategura ndetse nkanateka. Naje kuzamuka mu ntera ariko byose mbikesha akazi nabanje gukora. Abantu bumva ko ari akazi gaciriritse, iyo myumvire bagomba kuyireka kuko ni iya kera ntabwo igendanye n’igihe tugezemo.”

Yakomeje avuga ko abanyeshuri 70% mu barangije bafite aho bakorera kandi n’abandi bazakomeza kubafasha kubona akazi.

Renzaho Jean Damascène, ushinzwe gufasha urubyiruko kwiga imyuga no kubafasha kubona imirimo muri RTB, yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu gushyiraho ibigo byigisha imyuga mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Politiki y’igihugu cyacu ifite gahunda ngari yo kugabanya ubushomeri ku rubyiruko, twashyize imbaraga mu kwigisha imyuga ku buryo ubu buri murenge mu gihugu nibura hari ishuri ryigisha imyuga ndetse no mu myaka itanu itaha turifuza ko buri kagari kazaba gafite ishuri riringaniye ryafasha urubyiruko kwiga imyuga.”

Renzaho yongeyeho ko abantu bafite imyumvire yo gusuzugura imirimo y’imyuga bagenda bagabanuka ndetse Leta ikomeje kugenda ibigisha, ikabereka amahirwe arimo ikanabasaba gukura amaboko mu mufuka bagakora.

Bamwe mu banyeshuri basoje bavuze ko ubumenyi bahawe bagiye kububyaza umusaruro kandi ko bazakora uko bashoboye ngo babone igishoro batangire kwikorera ndetse bazahe n’abandi akazi.

Ingabire Violette, uri mu barangije yagize ati “Hari ibyo nungutse kandi nizeye ko umusaruro nzatanga ku isoko ry’umurimo ari ugutangira ibikorwa byo kwikorera bigendanye n’ibyo nize nkaba naha n’abandi akazi.”

Ketha yiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukangurira urubyiruko kwiga imyuga mu rwego rwo kugabanya ubushomeri, itangira kwigisha amasomo y’ubumenyingiro, kuri ubu ikaba ifite abanyeshuri barenga 400.

Umuyobozi wa Ketha, Dr. Habimana Alphonse, yavuze ko abanyeshuri bashyize ku isoko ry’umurimo yizeye ko batazabatenguha kuko babahaye ubumenyi n'uburere bihagije
Abasoje amasomo bari bizihiwe cyane
Renzaho Jean Damascène, ushinzwe gufasha urubyiruko kwiga imyuga no kubafasha kubona imirimo muri RTB, yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu gushyiraho ibigo byigisha imyuga mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko
Abanyeshuri bagaragaje akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .