00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba RMB bibutse abazize Jenoside, basaba ibigo bikoresha urubyiruko gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 June 2024 saa 08:59
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rwibutse abari abakozi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaza ko ibigo bifite abakozi benshi b’urubyiruko bikwiriye gutera intambwe ya mbere mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2024, kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse no ku cyicaro gikuru cy’uru rwego giherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Abakozi ba RMB bari kumwe n’abayobozi bayo, bageze ku Rwibutso basobanurirwa amateka ya Jenoside haba mu gihe cy’itegurwa ryayo, uko yakozwe ndetse n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yo kuyihagarika.

Ni igikorwa bafatanyije kandi n’Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu Rwanda [Rwanda Mining Association] ryari rihagarariwe n’abarimo Umuyobozi waryo, Jean Malic Kalima.

Aba bose bakurikijeho umuhango wo guha icyubahiro, kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside.

Ikiganiro cy’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo cyakomereje ku biro bya RMB aho hatanzwe ubuhamya bw’uwarokotse.

Umuyobozi ushinzwe Imari n’Abakozi muri RMB, yashimangiye ko kuba iki kigo gikoresha abakiri bato benshi ari impamvu yo gutuma gitanga umusaruro ugaragara mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Kwibuka ni igikorwa gihoraho ndetse ni nayo mpamvu uyu munsi twibuka abari abakozi bahoze bakora muri Minisiteri ifite mine mu nshingano bishwe mu 1994 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongeyeho ati "Abakozi bagenzi bacu bakwiriye kwiyumva nk’Abanyarwanda ndetse bagakorera hamwe kugira ngo igihugu gikomeze gitere imbere. Ibigo bifite abakozi benshi b’urubyiruko nka RMB hari umusanzu twashyira mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda."

Umukozi muri RMB, Roy Kankwanzi, yavuze ko ari ngombwa kusa ikivi cy’abahozi ari abakozi b’iki kigo binyuze mu murimo bakora.

Ati "Iki gikorwa kitwibutsa byinshi batubwira mu mateka bigaragaza ko u Rwanda rwazutse rwari rwarapfuye. Twe tukiriho tugomba kugera ikirenge mu cyabo duteza imbere umurimo w’ubucukuzi."

Abari abakozi ba RMB bazize Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni barimo Gatovu Celestin, Kanamugire Vedaste, Muyombayire Auxile, Rugumbiraho Bertrand, Rutaremara Jean de la Croix, Gasasira Ignace, Kayiranga Marcelin, Kazungu Filipo, Kabera Thomas, Ntaganzwa Edison.

Buri mwaka RMB ikora igikorwa cyo kwibuka abarimo abari abakozi bayo bishwe mu 1994
Abakozi ba RMB bafatanyije n'ab'Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka
Buri wese yabonye umwanya wo kwiga neza amateka yaranze u Rwanda
Abakozi ba RMB basobanuriwe amateka
RMB yasabye ibigo bikoresha umubare munini w'urubyiruko gutera intambwe ndende mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda
Hafashwe umwanya wo gushyira indabo ku mva zishyinguwemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250
Abakozi ba RMB bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .