00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Centurion Group biyemeje guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 June 2024 saa 02:50
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi b’Ikigo gitanga serivisi zo gucunga umutekano kikanacuruza ibikoresho byifashishwamo cya Centurion Group, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro biyemeza guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo bageraga ku rwibutso, aba bakozi basuye ubusitani bwarwo basobanurirwa ibirugize n’uko bishushanya inzira y’inzitane Abatutsi banyuzemo muri Jenoside.

Umuyobozi Mukuru wa Centurion Group Africa, Manu S. Diezi, yagaragaje ko bateguye iki gikorwa bagamije gukomeza gutoza abato amateka y’u Rwanda no kongera guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Uyu munsi twateraniye aha mu kwibuka amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize, kugira ngo tutazigera kwibagirwa ibyabaye. Turi kwibuka tudashaka cyane kwibanda ku byahise ahubwo dutegura ahazaza heza.”

Manu yagaragaje ko kumenya amateka ari ingenzi cyane mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa ndetse anashimangira ko ibyo rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 bituma ruba intangarugero kwishakamo ibisubizo ku ruhando mpuzamahanga.

Yashimangiye ko uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikana bakanayipfobya rukwiye kugaragara binyuze mu kuvuga amateka y’ukuri, Isi ikayamenya ndetse no gukomeza gutanga ubutumwa bugaragaza ko kubana mu mahoro bishoboka kandi bikwiye guharanirwa.

Umwe mu bakozi ba Centurion Group mu Rwanda, Ingabire Daphine, yagaragaje ko nabo bakwiye gutanga umusanzu mu kurwanya abashaka kugoreka amateka.

Ati “Numva uruhare rw’urubyiruko mu guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atibagirana cyangwa agacurikwa. Ni ukuvuga ibyo tuzi twamenye dukoresheje imbuga nkoranyambaga dufite, tugomba gukoresha ubucuti dufitanye n’urundi rubyiruko rwo mu mahanga no kubwira ayo mahanga ukuri ku mateka y’u Rwanda.”

Niyongabo Aristide usanzwe ari umusekirite yagaragaje ko nta mpamvu yo guceceka no kurebera abagoreka amateka y’u Rwanda by’umwihariko bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi urubyiruko ruhari.

Ati “Icyo nasaba bagenzi banjye ni uko twakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abo bose bagaragaza ko Jenoside itabayeho. Bakunze kuvuga ko itabayeho, ubundi bakavuga ko yakorewe amoko abiri. Dukwiye kubabwira ukuri kuko iyo dusuye inzibutso bakadusobanurira amateka bitwungura ubumenyi.”

Centurion Group ni ikigo gitanga serivisi zijyanye no gucunga umutekano binyuze mu guhugura abasekirite, kikanacuruza ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano birimo na ‘CCTV Camera’ n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byakifashishwa.

Aba bakozi basabwe kugira uruhare mu gusigasira amateka y'u Rwanda
Batemberejwe mu busitani bw'urwibutso basobanurirwa ibimenyetso birugize
Ubwo basobanurirwaga ishusho y'umugore ugaragaza kongera kwema nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakiri urubyiruko basabwe umusanzu wabo mu kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, Gasasira Girbert wakiriye aba bakozi akanabasobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibimenyetso bigize ubusitani
Umuyobozi wa Centurion Group Manu Diezi yagaragaje ko Kwibuka bifasha mu gusigasira amateka
Ubwo Manu yasinyaga mu gitabo cy'abashyitsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .