00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga batangiye gukorera imyitozo ngororamubiri muri Fitnesspoint

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 February 2025 saa 09:58
Yasuwe :

Inzu y’imyitozo ngororamubiri ya Fitnesspoint yafashije abafite ubumuga, ibashyiriraho uburyo bwo gukora imyitozo ibafasha kubungabunga ubuzima.

Fitnesspoint ni imwe muri Gym zimaze kumenyekana mu Rwanda ndetse iganwa n’abatari bake bashaka gukora siporo, gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.

Nyuma yo gusanga aho yakoreraga i Nyarutarama ari hato no kubisabwa n’abakunzi bayo, yateye intambwe igana i Remera ahahoze Sport View Hotel.

Yahasanze umwanya munini abakora siporo bashobora kwifashisha kandi bisanzuye, ishyiramo ibikoresho bitandukanye byabugenewe.

Bitewe n’uburyo yubatse, yorohereza ufite ubumuga kuba yagera aho akorera siporo mu buryo bwihariye, ndetse by’umwihariko abakina Basketball yo mu igare (Wheelchair Basketball), bafite ikibuga bashobora kwifashisha.

Aha ni ho twasanze bamwe mu bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball, batuganiriza ku mbamutima zabo nyuma yo kubona aho bakorera siporo kandi bisanzuye.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Rwampungu Meshack, yavuze ko babonye amahirwe yo gukora imyitozo nk’abandi.

Ati “Akenshi umuntu ufite ubumuga aba akwiriye kuba abona ahantu akorera imyitozo ngororamubiri kandi hamwegereye. Usanga abubaka inzu ikintu cy’abafite ubumuga batacyitaho.”

“Kuba Fitnesspoint yarabitekereje kandi ikabishyira mu bikorwa, ni iby’agaciro gakomeye cyane kandi twizera ko bitanga isomo ku bandi. Ubu ni ahacu ho kuza kuhakorera turi benshi.”

Rwampungu yongeyeho ko kuba bari gukorera imyitozo ngororamubiri muri Fitnesspoint, bituma “ubumuga butiyongera, umubiri ugakomeza kumera neza ndetse bikaturinda n’izindi ndwara zishobora guterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri.”

Fitnesspoint yubatse ikibuga cya Basketball y’abakina ari batatu, gishobora kwifashishwa n’abafite ubumuga.

Abagana Fitnesspoint kandi mu buryo busanzwe bashobora kwifashisha n’irindi shami ryayo riherereye ku Kimihurura ryatangiye gukora mu 2021.

Mu gihe cya vuba iyi nzu kandi izafungura irindi shami rishya i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali.

Rwampungu Meshack yavuze ko gukora siporo ku bafite ubumuga ari ingenzi cyane
Basketball y'abakina ari batatu ni imwe mu byo usanga muri Fitnesspoint
Ushobora no gukora imyitozo y'imbaraga ugeze muri Fitnesspoint
Abafite ubumuga batekerejweho muri Fitnesspoint

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .