00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-agents 10 ba MTN bafite imishinga myiza bahawe igishoro

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 March 2025 saa 11:35
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yahaye ibihembo aba-agents bayo bafite imishinga myiza y’ubucuruzi mu bijyanye na serivise zayo z’itumanaho, binyuze muri gahunda ya ‘Level Up your Biz’ yabaye ku nshuro yayo ya gatanu.

‘Level Up your Biz’ ni gahunda ngarukamwaka ya MTN Rwanda yatangiye mu 2021, ikaba igamije guteza imbere ishoramari ry’urubyiruko rugahabwa ubumenyi n’amikoro.

Ni gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Umuryango Inkomoko, ufasha ba rwiyemezamirimo kugira ubumenyi bugamije kwagura imishinga yabo.

Iyi gahunda yatangiye yitabirwa n’urubyiruko rufite imishinga itandukanye, ariko muri uyu mwaka yagenewe gusa aba-agents ba MTN bafite imishinga myiza y’ubucuruzi bwa serivisi z’iyi sosiyete mu rwego kubazamura.

Muri uyu mwaka ‘Level Up your Biz’ yatangiye muri Mutarama 2025, aho aba-agents 5000 biyandikishije mu gihugu hose mu kuyitabira.

Habayeho amajonjora hatoranywamo abagera kuri 40, aho buri ntara yari iharagariwe n’abantu umunani.

Abo na bo baje gutoranywamo abandi 30 bafite imishinga myiza, bitabira amahugurwa i Kigali ku buryo bwiza bwo gushinga imishinga y’ubucuruzi, kuyagura no kuyicunga neza. Ni amahugurwa bahawe n’Umuryango Inkomoko.

Nyuma y’ayo mahugurwa barongeye batoranyamo abandi 10 ba mbere bafite imishinga myiza yo gucuruza serivise za MTN n’ibijyana na zo, noneho bagera ku cyiciro kibanziriza icya nyuma, aho buri umwe muri abo yahawe ibihumbi 500 Frw n’impamyabushobozi.

Icyiciro cya nyuma cyari icya batatu ba mbere muri abo 10 bahawe ibihembo nyamukuru, aho igisonga cya kabiri cyahawe miliyoni 2,5 Frw, igisonga cya mbere gihabwa miliyoni 3,5 Frw, uwa mbere ahembwa miliyoni 5 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bizeye ko ubumenyi bwahawe abo ba-agents mu kwagura imishinga y’ubucuruzi, buzarushaho kuzamura iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Ati “Binyuze mu bumemyi twabahaye mu gukora ubucuruzi no gucunga amafaranga yabo, bizabongerera imbaraga mu iterambere ryabo ry’ubucuruzi n’iry’Igihugu muri rusange.”

Umuhuzabikorwa wa politiki yo guteza imbere guhanga umurimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kagame Hugues, yavuze ko aba-agents ari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bato kandi bagize ijanisha rinini mu gutanga akazi.

Ati “Aba-agents na bo tubabarira muri ba rwiyemezamirimo bato kandi imibare itwereka ko bagize ijanisha rya 98% ry’abakora ubucuruzi. Urumva uruhare bafite mu iterambere ry’Igihugu.”

“Iki gikorwa cya MTN cyo gufasha aba-agents ni intambwe ikomeye baba babateje kuko ubucuruzi buto n’ubuciriritse buha akazi abagera kuri 70% by’abakora mu bucuruzi”.

Karengera Freddy ushinzwe amahugurwa mu Ntara y’Amajyepfo mu muryango Inkomoko, yavuze ko bishimira kuba bakorana na MTN mu gufasha ba rwiyemezamirimo bato mu rugendo rwabo rwo kurushaho gutera imbere.

Banyangiriki Alexis ukorera mu Karere ka Gasabo watsindiye umwanya wa mbere, yishimiye ko yabonye igishoro cyagutse cyo gukora ubucuruzi bwa serivise za MTN ndetse akaba agiye kongera mu bucuruzi bwe terefone nini zigezweho kuko yari asanzwe acuruza iz’amatushi gusa.

MTN yahembye aba-agents bagaragaje imishinga ifatika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .