Ni gahunda yatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, aho abacuruzi bazakoresha ‘MoMoPay’ mu gucuruza no kwishyurana bazaba bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo moto ku banyamahirwe babiri bazahiga abandi.
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Ltd, Kagame Chantal, yavuze ko iki gikorwa ari uburyo bwo gushimira no guhemba abacuruzi bagiye bagaragaza uruhare rukomeye mu kwimakaza ubukungu budakoresha amafaranga mu ntoki.
Ati "Twishimiye gutangiza iyi gahunda kuko iri mu rwego rwo kwizihiza intambwe ikomeye twateye mu mwaka ushize. Twageze ku bacuruzi 500,000 bakoresha MoMoPay, aho abakiliya basaga miliyoni 3,3 bifashishije ‘MoMoPay’ mu kubishyura.”
Yakomeje agira ati “Ibi bihuye n’icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere ubukungu budakoresha amafaranga mu ntoki. ‘BivaMoMotima’ ni uburyo bwo gushimira abacuruzi bacu no gushishikariza abandi kwinjira muri ‘MoMoPay’ kugira ngo barusheho kungukira mu buryo bworoshye, bwizewe kandi butekanye bwo kwishyurana."
Ubukangurambaga bwa ‘BivaMoMotima’ bwamamaye cyane nka kimwe mu bikorwa by’ubushake bwa Mobile Money Ltd, mu guteza imbere ubukungu bwifashisha ikoranabuhanga.
Kuri iyi nshuro ya gatatu, ubukangurambaga bwa ‘BivaMoMotima” bugizwe n’ibintu by’ingenzi, birimo kongera ireme ry’uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ‘MoMoPay’, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga mu ntoki.
Harimo kandi gushimira abacuruzi bagaragaje ubudashyikirwa mu gukoresha ‘MoMoPay’ binyuze mu bihembo ndetse no gushishikariza abacuruzi bashya kwiyandikisha, no gukoresha MoMoPay kugira ngo bungukire mu kwishyurwa mu buryo bworoshye kandi bwizewe.
‘MoMoPay’ ni uburyo bwo kwishyura bwa MTN Mobile Money bwatangiye mu gihe cya Covid-19, bwari bugamije korohereza abantu guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga.
Iyi serivisi abayikoresha biganjemo abamotari, abacuruzi n’abandi bakenera kwishyuza. Uwishyuwe muri ubu buryo asabwa ikiguzi cya 0.5% mu gihe yakiriye ari hejuru ya 4.000Frw.
Kuri ubu abishyura serivisi zitandukanye binyuze kuri ‘MoMoPay’ basaga miliyoni eshatu, abacuruzi bayikoresha bo bageze ku bihumbi 500.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!