Ziracyapfa bitanihira mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi; Perezida Ndayishimiye yarugereranyije n’umurozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Iminsi ijana ya Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, ni ishusho nziza ku hazaza h’umubano w’u Rwanda n’igihugu cye. Ku Mukuru w’Igihugu wese, ni yo minsi igaragaza neza politiki ye yaba mu mibanire n’amahanga n’indi mirongo migari aba yimakaje. Kuri Ndayishimiye, umubano n’u Rwanda wo uri kure nk’ukwezi dore ko akomeje gushimangira ko umuturanyi we ateye “ingorane”.

Hashize amezi atatu n’iminsi 11 Perezida Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, gusa ibikorwa n’imvugo ze byose bigaragaza ko nta kintu na kimwe kizahinduka mu mubano we n’u Rwanda, ahubwo ko azakomeza umurongo watangijwe na Perezida Pierre Nkurunziza yasimbuye.

Ibi bishimangirwa n’amagambo aherutse kuvuga mu kiganiro n’abanyamakuru, ko u Rwanda ari ikibazo ndetse ko nta n’Umurundi n’umwe utabizi. Ni mu gihe yavugaga ko mu karere umubano umeze neza ariko ko ingorane ziri k’u Rwanda.

Ati "Imigenderanire imeze neza cyane muri aka karere, ingorane ziri ku kibazo cy’u Rwanda, nako nta Murundi n’umwe utabizi. N’ikimenyimenyi uyu munsi abashatse guhirika ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika inzu, bagatwika imodoka, n’ubu bibereye mu Rwanda bimereye neza."

Nta kimenyetso na kimwe Ndayishimiye yigeze agaragaza ko abagerageje guhirika ubutegetsi bakiriwe n’u Rwanda, bitandukanye n’impunzi z’abaturage basanzwe baruhungiyeho bagashyirwa mu nkambi, ubu bakaba barimo gufashwa gutahuka.

Ibi bije nyuma y’uko no mu minsi ishize, Ndayishimiye yavuze ko hari ibihugu, asa n’uganisha ku Rwanda, byafashe impunzi z’Abarundi nk’imbohe, bizibuza gutahuka, abihuza n’ibirego byakunze kuzamurwa na Nkurunziza wamubanjirije, ko u Rwanda rucumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bwe mu 2015.

Ati "Mbega ko tuzi impamvu ziriya mpunzi bazifashe nk’ingwate! Erega bazifashe nk’ingwate kugira ngo zikingire abakoze amarorerwa mu gihugu cyacu. Turabizi. None abo bakoze amarorerwa, barimo kungura iki ibyo bihugu bibacumbikiye?"

U Rwanda ariko rwakunze kuvuga ko nta Murundi n’umwe rwigeze rubuza gutaha mu gihugu cyabo, nk’uko rudashobora gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu, ahubwo rugashinja u Burundi gutera inkunga imitwe irimo FDLR, FLN, P5 n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibintu byashimangiwe n’ubuhamya bw’abafatiwe muri ibyo bikorwa ubu bari mu nkiko mu Rwanda.

Mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 72, gusa mu minsi ishize iza mbere zatangiye gutaha, aho hamaze kugenda 1503 mu byiciro bitatu mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, aherutse kubwira abanyamakuru ati "Biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe bugwate impunzi mu gihe hano hari Abarundi bahamaze iminsi bageze ku 136 baje mu buryo butandukanye, bamwe bari mu ngendo igihe imipaka yafungwaga, bamwe bari baraje kwivuza hano, basabye gutaha i Burundi barabangira."

Nta munsi n’umwe Ndayishimiye yigeze agaragaza ko ibibazo hagati y’ibihugu byombi bishobora gukemuka igihe akuyeho ibibazo biri ku ruhande rwe, ahubwo yakunze kwitsa ku kumvikanisha ko u Rwanda ari indyarya, kandi ko atabana n’igihugu cy’icyiyorobetsi.

Dr Biruta ati "Abantu babiri kugira ngo babane neza ni uko bombi bagomba kuba babifitemo ubushake.” Gusa ku Burundi, “ubushake bushobora kuba budahari”.

Ndayishimiye yakoze igereranya ryo kubana n’umurozi

Perezida Ndayishimiye muri icyo kiganiro n’abanyamakuru yakomeje atangaza ko mu bigaragara, u Rwanda rushobora kuba ruri gutegura abahunze igihugu ngo “batere u Burundi kuko nta cyiza babona mu Barundi”.

Kuri we ngo ntashobora kubana n’umuturanyi mushobora kujya “gusangira agacupa uziko ari bugushyiriremo ishyano”.

Ati “Kutwiyorobekaho ntibikunda, wowe wagendana n’umuntu ngo tugiye gusangira agacupa uziko aza kugushyiriramo ishyano? Ukavuga ngo ni sawa, ni inshuti tujye gutemberana, ngo ni uko we yakubwiye ngo tujye gutemberana, naho yaguteze umutego. Abiyorobetsi ni babi, umuntu mwiza aravuga ati ’dufite ikibazo twese tukigire uku n’uku’.”

U Rwanda rwari rwizeye impinduka ku bwa Ndayishimiye, rubona ibitandukanye

Perezida Paul Kagame yakunze kuvuga ko kuba u Burundi bufite Perezida mushya, bishobora kuba amahirwe mashya yo kuzahura umubano, ariko kuva Ndayishimiye yagera ku butegetsi ibintu byakomeje kuba nk’ibisanzwe.

Ati “Perezida mushya akenshi ni n’amahirwe y’intangiriro nshya. Reba nko muri RDC, twishimiye ko kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, imikoranire y’ibihugu byombi yarashimangiwe.”

Gusa nyuma y’ukwezi kumwe Ndayishimiye atowe, ku munsi w’ubwigenge bw’u Burundi yahise ahemba abasirikare barashe ku Rwanda, mu kiyaga cya Rweru.

U Burundi kandi bwakomeje gushinjwa gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, inshuro nyinshi bakagaba ibitero baturutse mu ishyamba rya Kibira rihana imbibi n’u Rwanda, rifatanye n’ishyamba rya Nyungwe.

Igitero giheruka ni icyo ku wa 27 Kamena 2020, ubwo ahagana saa sita n’iminota makumyabiri, abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda nini zirimo mashinigani (machine gun), imbunda zirasa za rockettes na gerenade, bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Icyo gihe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko RDF yarashe abari bateye maze bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse.

Nyuma y’icyo gitero, Guverinoma y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi iyisaba ibisobanuro ku gitero cyagabwe n’abantu baturutse muri icyo gihugu, inayisaba gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abagize uruhare muri ibyo byaha bahungiye mu Burundi, bafatwe mu maguru mashya bagezwe imbere y’ubutabera, cyangwa boherezwe mu Rwanda kugira ngo babazwe ibyo bakoze.

Umusesenguzi mu bya politiki, Dr Ismail Buchanan, aherutse kubwira IGIHE ko kuba u Burundi butareruye ngo bugaragaze ko bukeneye kumenya ukuri kuri icyo gitero, ubwabyo biteye amakenga.

Yakomeje ati “Urabizi ko hari igihe impande zombi zishobora guhagarara zikavuga ngo reka turebe hagati yacu cyangwa se dufate bamwe mu ngabo zacu bagende barebe ibyo bintu. Niba nta cyakozwe kuri ibyo, uguceceka kwabo bishobora kugaragaza ko ibyo aribyo byose byakozwe bishobora kuba hari ikibyihishe inyuma.”

Nubwo bimeze gutya ariko, mbere si ko ibihugu byombi byari bibanye kuko mu 2009, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu byagobotse u Burundi, rubwishyurira ideni bwari bufite mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Icyo gihe rwikoze ku mufuka rutanga miliyoni 550 Frw.

Nyuma ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi mu 2013, ba nyir’ubwite bakubise hirya no hino babura icyo bafata, u Rwanda rwoherezayo kajugujugu maze iyo nkongi irahashywa.

Umwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu karere yabwiye IGIHE ko mbere ibihugu byombi byabanaga neza ndetse n’abakuru b’ibihugu bakagenderanirana, ariko ubuyobozi butangiye kuba bubi mu Burundi, politiki irahinduka.

Perezida Ndayishimiye akomeje kugaragaza ko umubano mwiza hagati y'igihugu cye n'u Rwanda usa n'uri kure nk'ukwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .