Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyizwe mu bikorwa nyuma y’imyaka myinshi itegurwa, kuva mu 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga, bagatwikirwa, abandi bakicwa bazira ubusa.
Abenshi bahunze igihugu bakiza amagara yabo, abasigaye na bo baratotezwa, bose baba muri uwo muruho udashira kugeza ku wa 4 Nyakanga 1994 ubwo inkuru yakwiraga hose ko ingabo za RPA zahagaritse Jenoside, Abanyarwanda barabohorwa, hatangira urugendo rwo kubaka igihugu bundi bushya, ari na ryo terambere u Rwanda rukatajemo ubu.
U Rwanda ntabwo rwigejeje aha kuko hari abagabo n’abagore, abasaza n’abakecuru, inkumi n’abasore yewe n’abana bitanze kugira ngo iki gihugu kigaruke ibuntu.
Muri abo, harimo Ambasaderi Mutanguha Zephyr wakoreye igihugu kuva mu nama zitegura uko urugamba rwo kukibohora ruzagenda kugeza uyu munsi, aho kimaze kuba icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga.
Amb. Mutanguha yavukiye i Nyagahanga (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), amashuri abanza ayigira Nyagahanga, akomereza mu Iseminari ya Rwesero mu 1959 ubwo hatangiraga inkundura yo guhiga Abatutsi.
Ntibyaciye kabiri kuko mu 1960 yahungiye muri Uganda hamwe n’ababyeyi be, ariko akomeza kwiga, ataha mu Nkambi ya Nshungerezi.
Yabanje kwiga umwaka umwe wamuteguraga kwisanga muri porogaramu y’imyigishirize ya Uganda, akomereza ayisumbuye mu Iseminari ya Kitabi yari iherereye muri Ankole, hari muri Diyosezi ya Mbarara.
Amb. Mutanguha wari umuhanga, yakomereje mu Iseminari Nkuru ya Katigondo iherereye i Masaka, ahamara umwaka umwe n’igice, ajya mu iseminari yari iherereye i Gulu mu Majyaruguru ya Uganda, ahiga imyaka ibiri.
Mu 1973, Amb. Mutanguha yakomereje muri Kaminuza ya Makerere iri mu zikomeye mu karere, akoresheje amayeri yo kwiyita Umunya-Uganda kuko iyo biza kumenyekana ko ari Umunyarwanda ntibyari gukunda ko ayinjiramo.
Yizemo ibijyanye n’ubucuruzi imyaka itatu, mu 1976 ajya muri Kenya nyuma yo kubura akazi muri Uganda kuko yari Umunyarwanda.
Ati “Nabeshye abadukoreshaga ikizamini cy’akazi ko ndi Umunya-Uganda, ariko bambaza ibibazo ndatsindwa. Yarambajije ngo umuyobozi w’Akagali yitwa nde? Aho ntabwo nari kubimenya kuko nabaga mu nkambi.”
Ibyo kubona akazi muri Uganda byaranze, yerekeza muri Kenya, atangira kwigisha mu ishuri ryisumbuye rya Saint Mary’s Kitale riherereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu, ari n’umucungamari w’ishuri, akanabifatanya no kwigisha ibijyanye n’imiyoborere muri Kaminuza ya Nairobi.
Nyuma y’imyaka ine, yavuye muri iryo shuri ryigenga ajya gukorera Leta ya Kenya, yigisha mu ishuri ry’abakobwa ryari ahitwa Kitui mu Burasirazuba bwa Kenya, na ho akorayo imyaka itatu.
Nyuma yabonye akazi mu Muryango w’Abibumbye, yoherezwa gukorera muri Sudani itaracikamo ibice bibiri, mu mujyi wa Juba (ubu ni umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo).
Yakoreye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ariko anigisha muri Kaminuza ya Juba ibijyanye n’ibaruramari. Haje ibibazo by’umutekano muke, Amb Mutanguha yimurirwa i Khartoum akorera mu Biro bya Loni umwaka umwe.
Uyu mudipolomate wazengurutse ibihugu byinshi yasubiye muri Uganda, akorera ikigo cyitwa African Medical and Research Foundation (AMREF) cyitaga ku buzima ariko gifite n’indege zafashaga abarwayi muri Afurika y’Iburasirazuba.
Icyo gihe yabaye umuyobozi muri icyo kigo ushinzwe imiyobirere (Program Administrator) kugeza mu 1994.
Urwo rugendo rwose rwajyanaga no gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubohora igihugu, bitari ugufata imbunda ahubwo ni umusanzu w’ibitekerezo.
Amb. Mutanguha ati “Twatangiye Umuryango witwa Rwanda Welfare Foundation (RWAF). Wari umuryango witaga ku mpunzi ariko bwari ubwihisho. Ni ho twanyuraga dukora politiki. Mu 1987 dutangira gukora politiki byeruye, biza guhindukamo FPR Inkotanyi. No muri Kenya twakoraga politiki.”
Yabaye Chairman wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu gice cya Uganda, bakomeza gukora politiki urugamba rwo kubohora u Rwanda rutaratangira, abashoboye bajya ku rugamba, abandi nka ba Amb. Mutanguha bagakorera ubukangurambaga mu bigo na za Minisiteri zitandukanye, gushaka imfashanyo n’ibindi.
Amb. Mutanguha, mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rushya
Nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu, hari hakurikiyeho urundi rwo kucyubaka kuko cyasaga n’icyabaye umuyonga, Abanyarwanda basaranganywa imirimo, abandi bajya guhagararira u Rwanda mu mahanga ariko bafite inshingano zo gushaka amaboko.
Amb. Mutanguha yoherejwe guhagararira u Rwanda i Tokyo mu Buyapani mu 1994. Icyo gihe yari anahagarariye inyungu z’u Rwanda mu Buhinde, Pakistan, Australia, Koreya y’Epfo, Bangladesh, Sri Lanka n’ibindi bihugu.
Ati “Urabyumva byari bigoye. Abantu bahembwaga impungure ariko tukagerageza, duhesha ishema u Rwanda.”
Umwe mu mishinga yagizemo uruhare yibuka, ni uwo kujyana Abanyarwanda 405 kwiga muri za Kaminuza zo mu Buhinde mu 1996.
Mu kujya gusaba ibiganiro mu Buhinde, Amb. Mutanguha yahawe ibaruwa na Prof. Silas Lwakabamba ku Muhinde wari inshuti ye yagombaga guharura inzira, baravugana, nyuma biza gukunda.
Ati “Abantu bazi ko zari buruse z’u Buhinde. Ntabwo ari byo. Leta y’u Rwanda yashatse amafaranga arihira abo bana bose. Mu cyumweru kimwe nari maze kubona imyanya 90. Icyo gihe Perezida Kagame (wari Visi Perezida) antumaho ngo nshake imyanya myinshi kuko yifuzaga ko n’abasirikare babona amahirwe yo kujya kwiga, turayishaka. Nahise ngaruka gufata icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abanyeshuri 200. Twahuriye Lycée de Kigali.”
Amb. Mutanguha yagaragaje ko n’ubu hari abo yibuka bari kugira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga igihugu kiri kugeraho umunsi ku wundi.
Abo banyeshuri banyuze mu buzima bugoye biga, basoje banze kurarikira imishahara yo mu Buhinde n’ibindi bihugu yari hejuru, bagaruka gufasha u Rwanda rwari ruri gusanwa, kugira ngo biture urwatumye bunguka ubwo bumenyi bwari bufitwe na bake.
Nyuma y’imirimo yashinzwe mu Buyapani, Amb. Mutanguha yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania na bwo aruhagarariye mu Birwa bya Maurice, Madagascar, Zambia, Malawi, Mozambique, no muri COMESA, amarayo imyaka itanu.
Asoje inshingano, yaratashye ahabwa akazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ashinzwe protocole y’Umukuru w’Igihugu, ajya kuyobora Iposita y’u Rwanda imyaka ine, nyuma ahita ajya kuyobora CAMERWA, ikigo cyari gishinzwe kugura ibijyanye n’imiti mu Rwanda, akoramo imyaka itandatu.
Uyu munsi Amb. Mutanguha ni umuyobozi wa THS General Scales Services Rwanda Ltd, ikora iminzani kuva k’upima ibintu bike, kugera ku ya rutura ipima amakamyo, bakanayigurisha mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ni igitekerezo yakuye mu Iposita y’u Rwanda, aho iminzani yifashishwaga mu gupima ubutumwa yashyiraga abayitumye, imyinshi yari yarapfuye, indi ipima nabi.
Ati “Icyo gihe nashatse uyikora ndamubura, nshaka umuntu twiganye muri Uganda ampuza n’abantu babiri bo gukemura icyo kibazo, ya minzani yose barayikora. Mu Rwanda nta muntu wari ubishoboye wari uhari. Byari ngombwa kuko umunzani udakoreshejwe neza uhombya igihugu.”
Uyu muyobozi yanditse n’igitabo ku ikoreshwa ry’iyo minzani, nyuma yo kwiga ibijyanye na wo, akabibonera impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Bijyanye n’uko bo bakuze ari impunzi, nta burenganzira bafite ku gihugu, Amb. Mutanguha asaba urubyiruko gufatirana amahirwe igihugu kiruha, na cyane ko ari bo bazaragwa ibyo igihugu kiri kugeraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!