Urukiko rw’Ikirenga rwanze Uwamurera Salama wari uherutse gutorerwa kuba umusenateri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ukwakira 2019 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga rwandikiye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ruyimenyesha ko rwanze kwemeza Uwamurera Salama uherutse gotorwa n’iryo huriro ngo yinjire muri Sena.

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko Uwamurera nta bunararibonye afite bwo kuba umusenateri.

Umuvugizi Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Mukabunani Christine yabwiye IGIHE ko bandikiwe bamenyeshwa ko Uwamurera atemerewe kuba umusenateri.

Yagize ati “Yego nibyo. [Bamwanze] kuko adafite ubunararibonye buhagije. Igikurikiraho ni ugutora undi, turi gutegura inama ejo bundi kuwa Kane.”

Kuwa 19 Nzeri nibwo Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoye Nkusi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) na Uwamurera Salama wo mu Ishyaka Ntangarugero muri Politiki (PDI) nk’abazarihagararira muri Sena.

Uwamurera asanzwe ari Umunyamabanga wa PDI yakoze imirimo itandukanye mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’imyaka icumi.

IGIHE yabajije Mukabunani impamvu batoye Uwamurera batabanje kureba ko afite ubunararibonye buhagije, asubiza ati “Urukiko bo bafite ubushobozi burenze ubwacu, ni nayo mpamvu tuboherereza dosiye ngo bayisuzume. Twe turatora dukurikije uko ishyaka ryamwamamaje, hanyuma urukiko tukarusaba ngo rumwemeze. Ubwo rero mu bushishozi bwabo nyine ni uko babibonye.”

Yavuze ko nta gikuba cyacitse kuko urukiko rw’Ikirenga rwakoze akazi karwo.

Mukabunani yavuze ko mu matora yo gushaka usimbura Uwamurera, amashyaka yose agize Ihuriro afite uburenganzira bwo gutanga umukandida, ko atari itegeko ko undi azava muri PDI.

Ingingo ya 107 y’Itegeko Ngenga rigenga amatora ivuga ko kugira ngo umuntu atorerwe kuba cyangwa agirwe Umusenateri, agomba kuba ari Umunyarwanda w’indakemwa kandi w’inararibonye; kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse cyangwa ihwanye na yo cyangwa yarakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera.

Agomba kandi kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; kuba afite nibura imyaka mirongo ine y’amavuko; kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitahanaguweho n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurwabusembwa.

Uwamurera asanzwe ari Umunyamabanga wa PDI yakoze imirimo itandukanye mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’imyaka icumi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza