Ibi byagarutsweho mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye ku wa 30 Kanama 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles yagaragaje nk’uko biteganywa n’itegeko, bakiriye kandidatire 41 ariko Urukiko rw’Ikirenga rwemeza 32 gusa, izindi icyenda ntizemezwa kubera harimo ibyo zitari zujuje.
Munyaneza yagaragaje ko impamvu zashingiweho zangwa, harimo ko Urukiko rw’Ikirenga ari narwo rufite ububasha bwo kwemeza abakandida, rwasanze harimo umukandida utujuje bimwe mu bisabwa by’uko agomba kuba afite ubunararibonye bishingiye ku mirimo umuntu aba yarakoze, kuba harimo umuntu utari wujuje imyaka 40.
Hari kandi kuba rwarasanze harimo abakandida batari bafite zimwe mu nyandiko zisabwa ndetse n’abakandida bashakaga kwiyamamaza baturutse muri Kaminuza n’amashuri makuru ariko bakaba batujuje ibyasabwaga.
Munyaneza Charles yagaragaje ko ari amatora ya kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko u Rwanda rwagize amatora nk’ayo mu 2003, 2011, 2019.
Bibaye ku nshuro ya kabiri abasenateri bagiye gutorerwa manda y’imyaka itanu bitandukanye n’uko mber yari imyaka umunani.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko kuri ubu imigendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bemerewe biri kugenda neza kandi nta kibazo kiragaragara.
Oda Gasinzigwa yagaragaje ko Abasenateri bagiye gutorwa bazamara manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, ashimangira ko itegeko riteganya ko ayo matora akorwa mbere y’iminsi nibura 30 ngo manda y’abasenateri irangire.
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Inama Nyuguranabitekerezo y’Imitwe ya Politiki ndetse n’abatorwa.
Amatora ateganyijwe muri Nzeri 2024 ni iy’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y’igihugu, Umusenateri umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n’umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!