00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhare rwa CMI mu gufasha abagambiriye guhungabanya u Rwanda n’abarusebya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 January 2022 saa 06:57
Yasuwe :

Inkuru z’uko Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rushimuta Abanyarwanda rukabakorera iyicarubozo abandi rukabasaba kujya mu mitwe ya RNC, P5, FDLR n’indi ihorana umugambi mubisha wo guhungabanya u Rwanda, ntabwo ari nshya kuko zimaze hafi imyaka itanu.

Usanga umuturage umaze imyaka irenga 30 muri Uganda, akora ubushabitsi, yaragezeyo byemewe n’amategeko, afatwa na CMI imusanze mu bikorwa bye, ikamupfuka ibitambaro mu maso, ikamutwara mu modoka z’ibirahure byijimye ubwo akaba afunzwe atyo.

Ibi byo ni ibintu bimaze kumenyerwa ariko igikomeye muri byo ni uburyo byamaze kugaragara ko hari Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa muri Uganda bamaze igihe ari nk’abasirikare muri CMI.

Hari ingero nyinshi z’abitwikira umutaka wo gutanga ibitekerezo bifashishije ‘YouTube’, bakavuga ko banenga ibitagenda neza mu Rwanda kandi ari imirongo ngenderwaho bahawe n’abatifuriza ineza igihugu cyabo bari mu bihugu by’amahanga.

Biganjemo abari mu mitwe y’iterabwoba ya RNC na FDLR, abahunze igihugu nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba bashaka kugaruka gusubukura umugambi wabo n’abandi bakoreshwa nabo.

Ibi byakunze kumvikana mu manza za bamwe mu baba bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye nka Uzaramba Karasira Aimable wakunze gutangaza ko hari abarwanya u Rwanda bamwandikiye bamusaba kurusebya.

Karasira yigeze kuvuga ko “Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.”

Shyaka ni umuhamya wabyo wahungishijwe na CMI

Abakurikira imbuga nkoranyambaga bazi ibiganiro byakorwaga n’uwitwa Shyaka Gilbert abinyujije kuri shene ya YouTube yitwa ‘Ijwi ry’Imfubyi’. Ni ibiganiro yatangiye kunyuzaho kuva muri Mata 2021.

Uyu mugabo w’imyaka 30, utuye mu Karere ka Gicumbi, avuga ko yatangiye iyi ‘YouTube Channel’ abigiriwemo inama n’Umunyarwandakazi witwa Eugénie Muhayimana, utuye i Newcastle mu Bwongereza.

Ni umugore watangiye kwegera Shyaka amubwira ko ari umugiraneza ugamije kumufasha ariko nyuma aza kwerura amubwiza ukuri, ko icyo ashaka kumufasha ari ukuva mu Rwanda.

Shyaka Gilbert yavuze ko CMI ifite uruhare runini mu gufasha abarwanya Leta y'u Rwanda

Uyu Muhayimana ntabwo yagarukiye mu kujya inama yo gutangiza shene ya YouTube gusa ahubwo yatangiye kujya amubwira ibyo anyuzaho byibanda cyane ku gusebya leta y’u Rwanda n’ubuyobozi muri rusange.

Umugambi wa Muhayimana warakomeje uza kurangirira ku kuvana Shyaka mu Rwanda akamugeza mu nkuta z’inyubako za CMI, azivamo ajya guhabwa icyemezo cy’ubuhunzi, nyuma ahabwa igipangu cyiza cyo kubamo asabwa gutangira gukora ibiganiro bisebya igihugu cye.

Shyaka yabwiye IGIHE ati “Muhayimana n’abandi barimo Matata Joseph, batangiye kunyandikira bambwira ngo ubu noneho natangira gukora bya biganiro bisebya u Rwanda nkavuga ibyo nshatse na bya bindi natinyaga kubera ko ndi muri Uganda.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe kandi uretse kuba bari barampaye icyemezo cy’ubuhunzi, banatorokesheje abana banjye na mukuru wanjye barabanzanira. Icyo gihe Muhayimana yambwiraga ko bagiye kunshakira ibyangombwa nkajya kuba muri Canada ngakomerezayo ibyo bikorwa byo gusebya u Rwanda.”

Shyaka avuga ko ahantu hose yagiye ajyanwa iyo bumvaga ko ari Umunyarwanda bose bahitaga bamuha ikaze kugeza ubwo yajyaga guhabwa icyemezo cy’ubuhunzi kwa Minisitiri w’Intebe.

Ati “Hariya iyo ugezeyo bakamenya ko woherejwe uturutse mu Rwanda uba ufashwe neza bose bavuga ngo ‘abanyarwanda ni aba boss hano’. Nanjye rero ni uko bamfataga ku buryo nk’ibyangombwa abandi bashobora kumara imyaka 10 bashaka, njyewe byantwaye iminsi ibiri gusa.”

Shyaka ahamya neza ko imikoranire ya CMI na Muhayimana Eugenie igaragaza neza ko uru rwego rushinzwe ubutasi muri Uganda arirwo rwagize uruhare mu kugira ngo uyu mugabo ave mu Rwanda agere muri Uganda nta nkomyi.

Ati “Ikindi kintu gikomeye ni uko Muhayimana yambwiraga ko bazatorokesha abana banjye n’abandi bantu bo mu muryango wanjye kugira ngo bose baze muri Uganda ndetse nyuma tuzajye muri Canada gukomerezayo ibikorwa byo gusebya u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ni ibintu kandi byaje gushyirwa mu bikorwa kuko abana banjye maze kubona ibyangombwa by’ubuhunzi barabanzaniye, nsanga bari kumwe na mukuru wanjye kandi ibyo byose byari byarakozwe na Muyahimana kuko niwe wabatorokesheje.”

Mu basirikare ba CMI, harimo Abanyarwanda

Shyaka wageze muri Uganda ku wa 23 Kamena 2021, avuga ko kuva mu Rwanda kugera mu nyubako za CMI, yagendaga ahura n’abasirikare bavuga neza Ikinyarwanda n’abandi batambaye imyenda ya gisirikare ariko nyuma akazaza kumenya ko bari abakozi ba CMI.

Avuga ko ubwo yari muri CMI, umuntu wamuhataga ibibazo ari umusirikare witwa Captain Habyarimana John. Uyu avuga neza Ikinyarwanda ndetse bigaragara ko ari Umunyarwanda.

Ati “Mu gihe cyose nari maze ndi aho hantu, niwe muntu wa mbere nari numvise uvuga Ikinyarwanda. Ubwo namugeze imbere, arambwira ati waje hano, bampaye dosiye yawe, ambaza uko naje hano [....] ubwo ntangira inkuru y’uko nari mbayeho mu Rwanda, uko nahavuye n’ibindi byose.”

Shyaka avuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri batangiye kumuzanira telefone akavugana na Muhayimana, gusa ngo icyo gihe telefone ye bari barayisibyemo ibintu byose hasigayemo nimero ya Muhayimana yonyine.

Ati “Ubwo Muhayimana yatangiye kumbwira ko uwo mugabo [Captain Habyarimana John] yamuhaye amafaranga ko azamfunga neza ndetse ko nta kindi kibazo nzagira.”

Uretse uyu Captain Habyarimana, Shyaka avuga ko hari n’abandi bantu benshi yagiye ahura nabo bavuga neza Ikinyarwanda kandi bakaba bakorera CMI, haba kuva Kisoro ndetse na Kampala.

Shyaka avuga ko yaje kugera aho asubiza amaso inyuma yitekerezaho, areba ibyo yasabwaga byo guhemukira igihugu cye abona nta kamaro bifite ari nabwo yahise afata icyemezo cyo gutaha.

Gen Abel Kandiho uyobora CMI ni umwe mu bashyirwa mu majwi mu kuba ku isonga y'abafasha abanga u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .