Umushakashatsi ku mahoro n’umutekano akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Gatera Jean Laurent, yahisemo kwandika igitabo gishingiye ku bushakashatsi yakoze agaragaza umuzi w’ikibazo gitera umutekano muke muri iki gihugu, anagaragaza icyakorwa ngo iki kibazo gikemuke.
Mu kiganiro cyihariye Gatare yagiranye na IGIHE, cyagarukaga ku gitabo yanditse cyitwa ’The Genesis & Conflict Trends in Eastern DRC: The Causes and Consequences of Kivu Conflict’, no gusesengura icyo kibazo kugera ku muti urambye, Gatare yavuze ko u Bubiligi n’umutwe wa FDLR biza ku isonga mu guteza ibibazo by’umutekano muke muri RDC.
Muri iki gitabo cyawe harimo iki, kubera iki wahisemo kugitwara muri ubu buryo?
Gatera: Nk’Umunyarwanda nakomeje gutekereza cyane ku mpamvu muri Congo habamo intambara y’urudaca haba mbere y’ubwigenge ndetse na nyuma y’ubwigenge kugeza ubu. Nibaza iyi ntambara ubundi ituruka kuki ? Rimwe igatwererwa u Rwanda bakayitiririra u Rwanda. Ndavuga nti reka nkore ubushakashatsi dore ko biri mu byo nize.
Nyuma yo gukora ubushakashatsi mwasanze ikibazo ari ikihe?
Gatera: Ni ibintu byinshi ariko bikubiye mu bice bibiri. Icya mbere, ni bagashakabuhake ari bo Ababiligi, ikindi ni FDLR.
Duhereye ku Babiligi, mu 1884 no mu 1885, ni bwo habayeho inama y’i Berlin yo gukata imipaka yabaye. Icyo gihe Umwami w’u Bubiligi witwa Leopard II nibwo yavuze ati “ibi bice ni byo byanjye”.
Icyo gihe yafashe Congo n’igice cy’u Rwanda, icya Uganda n’icya Tanzania n’u Burundi. Abagiye ku gice cy’u Rwanda ntibataye umuco nk’abandi bavuye muri Tanzania n’ahandi. Ibyo byatumye abababonye bavuga bati bariya si abacu ni Abanyarwanda.
Ikindi abazungu baje kwishyiramo ko abantu baje mu Afurika y’u Burasirazuba bakurikiye umugezi wa Nile, batemera gutegekwa no kuyoborwa. Abo ni Abanyarwanda, Abahima, Abanya-Ethiopia, n’Aba-Tanzaniya. Nyamara iyo urebye usanga ibyo nta shingiro bifite kuko abo bantu batavuga n’ururimi rumwe. Mu moko yose yagiye muri Congo rero, abo Congo itemera ni Abanyarwanda n’Abanyamulenge gusa.
Icya kabiri n’izi nterahamwe, mu 1994 FDRL yavuye hano, igezeyo Mobutu yanga kubaka intwaro, ahubwo arabegeranya kubera ko Mubutu yari yaje gufasha Habyarimana guhangana n’Inkotanyi, birangira Abazayirwa batsinzwe basubirayo. Byatumye FDRL igezeyo igumana intwaro ndetse ikomeza n’imyitozo noneho batangira kuyikoresha mu gutera u Rwanda.
Kubera iki FDRL ikomeza kuba mu ruhererekane rw’abaperezida ba RDC, guhera kuri Mubutu kugera kuri Tshisekedi?
Gatera: Buriya Abanyarwanda baritanga cyane, no muri Congo nibo barwana na M23 cyane. Rero igituma babashyigikira ni kugira ngo bongere bagaruke mu Rwanda, Ikindi ni uko ari abantu babo kuko bahuje ingengabitekerezo.
Icyaka kabiri gituma batinda hariya ni uko babakoresha mu gucukura amabuye y’agaciro, nibo bahinga urumogi, nibo bahinga ibiribwa byose bijya i Kinshasa n’indi mijyi, nibo babaza ziriya mbaho zose mubona, ndetse bakabafasha no mu bijyanye n’umutekano.
Kubera iki hirengagijwe Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, hagashyigikirwa Abanyarwanda bagiyeyo basize bakoze Jenoside mu Rwanda?
Gatera: Ikibazo cyabaye Ababiligi, baravuze bati nitutabatandukanya ntabwo tuzashobora kubayobora. Ikindi ni ingengabitekerezo yajyanywe n’Interahamwe kuko Abanyarwanda bo bari baragiye muri RDC kera. Interahamwe zibonye ko ntawuzazakira zibiba amacakubiri mu Banyecongo kugira ngo bazabone ababakira.
Nyuma y’uko Tshisekedi yirukanye ingabo za EAC azishinja kutamufasha kurwanya M23, agasaba iza SADC, umusaruro w’ingabo za SADC kuri wowe uwubona ute uyu munsi?
Gatera: Nubwo ingabo za EAC zamaze igihe gito, umusaruro wazo wagaragaye kurenza uw’ingabo za SADC. Ingabo za EAC zavaga mu bihugu by’ibituranyi yewe zinavuga Ururimi rumwe rw’Igiswayili. Rero ingabo za SADC nta musaruro zatanze kuko uko bababwiye M23 si ko bayisanze. Ahubwo byabateje igihombo gikomeye.
Mu bibazo by’umutekano muke ugaragara muri RDC, ubona igisubizo kirambye ari ikihe?
Gatera: Icya mbere ni uko RDC yavugurura Itegeko Nshinga, bagashyiraho politiki yemerera buri Ntara kwigenga nko muri Nigeria na Amerika.
Icya kabiri ni uko bariya bari kurwanira uburenganzira bwabo batarekura ibice bafashe ahubwo bakaba ikindi gihugu. Ibi byatuma abazungu baza babakomera amashyi bati turashaka kubafasha muri ibi ni ibi, tukubaka amashuri n’ibindi, bikaba nko muri Sudan y’Epfo.
Icya gatatu cyo kirasa n’ikigoye. Ni uko Abanyaburayi bakumva ko RDC ari igihugu kinini, bakumvisha Tshisekedi ko agomba kugirana amasezerano na M23 cyangwa akavuga ko adashoboye akava ku buyobozi akabuha undi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!