Ifungwa ry’umupaka ku ruhande rw’u Burundi ryakurikiwe n’amagambo akomeye ya Perezida Ndayishimiye Evariste wavuze ko azakora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwibohora ubutegetsi bubi.
Ntibyatinze ingabo z’u Burundi zatangiye kujya ku bwinshi mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RDC kwifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC na FDLR mu ntambara bahanganyemo na M23.
Umunyamakuru Bob Rugurika ubwo yari mu kiganiro ku Igicaniro TV yagaragaje ko kuva mu myaka yashize ubutegetsi bw’u Burundi buyobowe na CNDD-FDD bwahoranye imigambi yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu gutera inkunga FDLR.
Ati “Bifuje kuva kera kugirira nabi Leta y’u Rwanda, bifuje kuva kera kugirira nabi igihugu cy’u Rwanda. Nibuka ndi i Burundi naranabizize. Hari abantu bapfuye i Burundi b’Abarundi bazira Politike mbi ya CNDD-FDD yashakaga gukorera u Rwanda.”
“Nka Nyakwigendera Manirumva wahoze ari umuyobozi wungirije w’umuryango OLUCOM (umuryango urwanya ruswa mu Burundi) yishwe mu 2009 azira ko yagiye muri polisi kubaza ati ‘izi ntwaro tubona ziza zivuye mu mahanga [zavanwaga muri Malaysia na Sudani], ati ‘izi ntwaro ziza zikanyura aha i Burundi tukabona bikomereje muri Congo (RDC), zisobanuye iki ko tubona zishyuwe n’amafaranga y’i Burundi?’ Uwo bahise bamwica.”
Rugurika yahamije ko na we yari yaramaze gukora iperereza ku ntwaro u Burundi bwaguriraga umutwe wa FDLR.
Ati “Mbere y’uko bamwica nari nakoze icukumbura kuri icyo kibazo cy’intwaro zaje zivuye muri Malaysia, kontineri ebyiri zica ku kibuga cy’indege cy’i Bujumbura zigiye muri Congo, ndimo kuvuga kuri radio y’iwacu ko hari intwaro mbona biri gupakururwa n’abakozi bo mu biro by’umukuru w’igihugu ariko amakuru dufite ni uko zigomba gukomereza muri RDC mu mitwe yasize ikoze Jenoside, FDLR. Nkiri kubivuga nahise mfatwa n’abapolisi arinda umuyobozi w’Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura barankubita banyaka telefone.”
Uyu munyamakuru ahamya ko kuva muri icyo gihe imipaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi yari ifunze mu mitima y’abategetsi b’u Burundi.
Ati “CNDD-FDD yafunze imipaka yayo hagati y’u Rwanda kuva kera. Ibi rero twabonye ni ingaruka mbi z’urwango ruri mu mitima y’abategetsi ba CNDD-FDD ziri kugira ingaruka ku Barundi, ku Banyarwanda no ku bagenzi ba Afurika n’amahanga.”
Asobanura ko iyo imipaka yo mu mitima y’abantu iyo ifunguye ari bwo abantu babana mu mahoro, bakishyira bakizana ibihugu bikishimirana, politike zabyo z’ubukungu zikareba mu nyungu za bose kandi ubuhahirane bugashinga imizi.
Bafunze imipaka ngo bacure imigambi mibisha nta Munyarwanda uhakandagira
Rugurika yagaragaje ko gufunga imipaka ihuza impande zombi bifite ingaruka ku bukungu ariko ubutegetsi mu Burundi bwahisemo icyo cyemezo ngo bushobore gucura imigambi mibisha mu ibanga.
Ati “Barimo gukora ibintu bibi cyane bijyanye n’ibishobora kuzangiza umutekano w’akarere, kuko biriya byo gufunga imipaka baravuga ngo reka ibintu dushaka gukora tubikore Abanyarwanda batabizi, nta Banyarwanda bari kuza mu Burundi ngo babimenye.”
“Bari gufata abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, bariya bo muri FDLR uyu munsi bari kwimuka bava mu Burasirazuba bwa Congo bimukira i Burundi. Ni bo bari kugura imitungo i Burundi, ni bo bari kugura amasambu. Ndayishimiye yarabyivugiye ko bashaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda.”
Yahamije ko Leta y’u Burundi yiganjemo abayobozi bamunzwe n’ingengabitekerezo y’amacakubiri ku buryo iyo bavuze ko bashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame baba bavuga ko ari ubutegetsi bw’Abatutsi bashaka gukuraho.
Ati “Bigaruka kuri ya mvugo ya Evariste Ndayishimiye yavuze ati ‘mu Rwanda twe ntitwanga Abanyarwanda, twanga uyoboye u Rwanda.’ Kuri bo iyo bavuga Perezida Kagame mu butumwa bwabo baba bavuga ngo ‘uriya mututsi, buriya butegetsi bw’Abatutsi, ni cyo baba basobanuye.”
Guhagarika igiterane yari gasopo
Rugurika yagaragaje ko kuba bafata igiterane cy’umuvugabutumwa w’Umunyarwanda bakagihagarika mu buryo nk’ubwo babigenje ari ubutumwa baba baha abaturage babereka ko igiturutse mu Rwanda cyose cyamaganirwa kure.
Ati “Leta kugira ngo itange ubutumwa buvuga ngo reka tubereke ko atari ibya vuba kugirana imibanire myiza n’u Rwanda n’uyu muntu tumusubize inyuma. Inyuma ya biriya bikorwa hari ubutuma buvuga ngo ntihakabe igikorwa cy’umuntu uturutse mu Rwanda.”
Yanavuze ku bibazo by’imirambo yigeze kuboneka mu Kiyaga cya Rweru mu 2014 ahamya ko ari ubuyobozi bw’u Burundi bwayishyizemo bugamije gusa guharabika u Rwanda.
Rugurika yashimangiye ko ubutegetsi bw’u Burundi bubona ubutegetsi bwa Kagame nk’umwanzi uzabubuza gushyira mu bikorwa imigambi y’ingengabitekerezo ya Jenoside bufite.
Ati “Dukwiye guhyira imbaraga ku bigiye kuba cyangwa ku bishobora kuzaba mu minsi iri imbere kuko biriya tubona byo gufunga imipaka, kwangira abavugabutumwa gukora biriya ni ibintu bitoya ku migambi CNDD-FDD bafite. Ni ibintu biri kuba kuko i Burundi hari kubera inama z’abantu bashaka gutera u Rwanda, bari mu Kibira cy’i Burundi, gihana imbibi na Nyungwe, ni ho bakorera inama, ni ho bakorera imyitozo ya gisirikare.”
“Abo bashaka gutera u Rwanda bari mu mitwe ya FLN bari mu birindiro bimwe basangiye n’abasirikare b’Abarundi bari mu itsinda rimwe urumva rero hari ibigiye kuba n’ibishobora kuba ni byo ntekereza ko abantu bagakwiye gushyiramo imbaraga bagakurikiranira hafi kugira ngo intambara cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside ibyo yakoze mu karere ntibizongere kuba.”
Agaragaza impungenge z’uko uburyo Perezida Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye batekereza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu kongera gukora Jenoside nk’uko biri gukorwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “Abantu bumvise gukura Perezida Kagame ku butegetsi ariko ntibatekereza ngo arateganya kubigenza gute? Ese ntibishobora kuzongera guca muri Jenoside nk’uko byagenze mu 1994, hakabanza kubaho politike yo kwica Abatutsi? Kuko urabona FDLR iri muri Congo ibona ubufasha buvuye muri Congo, ifashwa na Leta.”
Bivugwa ko u Burundi bufite abasirikare Babarirwa mu bihumbi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafatanya n’ingabo za FRDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’i Burayi n’indi mitwe yitwaje intwaro bakorana mu kurwanya umutwe wa M23.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!