00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Nigeria Olojede yasabye Abanyarwanda gusigasira ibyagezweho nyuma y’imyaka 30 igihugu kibohowe (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2024 saa 02:28
Yasuwe :

Umunyamakuru wo muri Nigeria wanatsindiye ibihembo bitandukanye Dele Olojede, yagiriye inama Abanyarwanda yo gusigasira ubuyobozi bwiza bafite, no kwirinda ko ibimaze kugerwaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byasubira inyuma.

Uyu mugabo w’imyaka 63 ni we munyamakuru wa mbere wavukiye muri Afurika wegukanye igihembo cya Pulitzer mu 2005, abikesha inkuru nyinshi yagiye yandika mu kinyamakuru Newsday zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni we muntu wafashe iya mbere mu kugaragaza ibikorwa bibi by’Interahamwe bijyanye no gufata ku ngufu no kwica urubozo Abatutsi mu 1994, abimurikira amahanga ngo amenye neza ibyabaye mu gihugu.

Olojede yaganiriye na IGIHE, agaruka ku rugendo rwe mu gukurikirana Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yabonye imirimo y’Inkiko Gacaca, urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka, amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC n’ibindi.

Kurikira Ikiganiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .