Impunzi z’Abanyarwanda zahunze mu 1959 kugeza mu 1962 ubwicanyi n’urugomo byakozwe n’intagondwa z’Abahutu bari bibumbiye mu mashyaka ya PARMEHUTU na Aprosoma.
Ubu bwicanyi bwarakomeje muri repubulika ya mbere n’iya kabiri, ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi ikomeza kwigishwa mu mashuri, mu mashyirahamwe no mu mirimo.
Mu 1986, ubwo Perezida Yoweri Museveni yari amaze iminsi mike afashe ubutegetsi, yagiye ahitwa Semuto muri Uganda ari kumwe na Habyarimana Juvénal wari Perezida w’u Rwanda.
Aha Habyarimana yahavugiye ko igihugu ari nk’ikirahure cy’amazi umuntu atakongeramo andi kuko yahita ameneka, asaba abahari kubana neza n’ibihugu barimo bakibagirwa u Rwanda. Yahamije ko bazajya babasura aho bari.
Komite y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu 1986 yafashe icyemezo kigira kiti “u Rwanda ubu ngubu ntirugikwiye Abanyarwanda bari mu gihugu imbere, ubwo rero ntitwahamagara Abanyarwanda bose bari mu mahanga ngo nibaze kandi bazire rimwe, ibyo ntibyashoboka.”
Iyi yahise ihinduka intero n’inyikirizo kuri Habyarimana, igihe cyose yabaga ahuye n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Ni imvugo yumvikanamo ikinyoma gikomeye no gukabya ariko yari ihatse urwango no gushaka guheza bamwe ku gihugu cyababyaye.
Ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, yabereye muri Canada kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 5 Nzeli 1987, Habyarimana yahuye n’Abanyarwanda bari bari muri Canada ashimangira ko igihugu cyuzuye, ndetse ko hari gushakishwa ibihugu byakwakira abandi bakirimo.
Yagize ati “Ubu ntibyashoboka kubwira Abanyarwanda bose bari hanze ngo nibaze kandi bazire rimwe. Ahubwo nk’uko mubizi Guverinoma yagerageje kureba ukuntu n’abandi Banyarwanda bari mu Rwanda na bo abashaka kwimuka na none bakwimuka bakajya mu mahanga. Twagiranye ibiganiro n’igihugu cya Gabon ariko ntibyatungana.”
Mu 1986 u Rwanda rwari rufite abaturage babarirwa muri miliyoni 6.4, rufite impunzi mu bihugu byo mu karere zahunze mu bihe bitandukanye.
Kuvuga ko igihugu cyuzuye bigaragaza ingengabitekerezo y’urwango politike repubulika ya mbere n’iya kabiri zari zarimakaje, zigatonesha bamwe abandi bagakandamizwa.
Mu magambo Habyarimana yabwiye Abanyarwanda babaga muri Canada mu 1987, bari biganjemo abiga muri iki gihugu yavuze ko atacyemera ko Abanyarwanda bahunze mu 1959 bitwa impunzi.
Ati “Ariko hari n’abandi Banyarwanda abo twita, abo bise ngo ni impunzi. Icyifuzo cyannjye ni uko iryo zina twareba uko twazarihanagura, kuko impunzi ntizaba impunzi igihe cyose n’umwana we ngo abe impunzi n’umwuzukuru we ngo abe impunzi. Icyifuzo cyanjye ni uko twareba uko iryo zina turihanagura.”
Mu Ukuboza 1987 havutse FPR-Inkotanyi, ishaka gushyira iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwari bwarahejeje abenegihugu mu bihugu by’amahanga.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100, impunzi zaratahutse, abandi bashishikarizwa gutaha nyamara igihugu ntiyacyari cyuzura.
Imibare igaragaza ko ubu Abanyarwanda bakabakaba miliyoni 14 kandi umubare ntuhagarara kwiyongera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!