Mwubahamana yavuze ko mu gihe yagira amahirwe akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yazaharanira ko amategeko ashyirwaho adasiga inyuma abakora imirimo itanditse.
Yagize ati “Mu buzima busanzwe nkora akazi k’igifundi. Ndikorera, nize ibijyanye no kubaka ariko ubu ndi kwiga amategeko. Mbaho mu buzima rusange bwo guhura n’abantu bakora imirimo yo kubaka n’abandi bakora imirimo itanditse idafite umurongo mugari w’amategeko agenga abayikoreramo.”
Yakomeje ati “Niyo mpamvu mu myumvire no mu nararibonye yanjye nasaze byazaba byiza kuri njyewe mpagaze mu Nteko ngafasha igihugu mu kubaka amategeko ahuye neza n’iyo miterere y’abo bantu baba muri urwo rwego, yaba abakora mu mirimo yo kubaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abandi bakora iyo mirimo idafite amasezerano ahamye.”
Yakomeje avuga ko nk’Umunyarwanda yahisemo gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kuko ari inshingano za buri wese.
Mwubahamana yagaragaje ko iyo urebye imirimo myinshi abanyarwanda bakora, usanga ari idasaba abantu bize ibintu cyangwa uburyo yubakitse ngo habe hariho amategeko ayigenga, bityo ko nk’umuntu umaze imyaka 17 aba muri ubwo buzima byamufasha guteza imbere abakora muri urwo rwego.
Yavuze ko ibyo byafasha mu gihe hubakwa amategeko kugira ngo n’umuntu ukora mu mirimo itanditse ugiye kuzamurwa hamenyekane mu by’ukuri ubuzima abayemo, icyerekezo ashaka kuganamo ndetse n’ibindi bishingiye ku murimo akora.
Yagaragaje ko afite icyizere cyo kuzahigika abandi akabona umwanya mu Nteko ishinga Amategeko agendeye ku cyizere yakuye mu baturage mu gihe yabaga ari gushaka imikono y’abashyigikira kandidatire ye.
Kugeza ubu mu Rwanda nta mukandida wigenga urabasha gutsindira umwanya wo kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko kuko bagorwa no kubona nibura amajwi 5% asabwa.
Kuri ubu NEC igaragaza ko abakandida bigenga yahaye impapuro zo gusinyisha abashyigikiye kandidatire zabo bagera kuri 41.


Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!