00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubiligi Reyntjens n’Umufaransa Mélenchon basubiranyemo bapfa u Rwanda muri Coup d’Etat ya Kinshasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 May 2024 saa 08:19
Yasuwe :

Umubiligi Filip Reyntjens n’Umufaransa Jean-Luc Mélenchon bose bazwiho kurwanya Guverinoma y’u Rwanda bivuye inyuma, basubiranyemo bapfa ihirikwa ry’ubutegetsi ryageragejwe i Kinshasa mu mpera z’icyumweru gishize.

Bapfuye amagambo yanditswe na Mélenchon wigeze kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, aho yashinje u Rwanda kuba inyuma ya coup d’etat yaburijwemo i Kinshasa.

Mélenchon yabishinje u Rwanda hashize amasaha atanu gusa coup d’etat ibaye ku buryo n’ubutegetsi bwa Congo butari bwagashyize hanze byinshi ku byabaye muri icyo gitondo.

Byatunguye benshi uburyo Mélenchon ubarizwa i Paris mu Bufaransa yamenye abihishe inyuma y’abashatse guhirika ubutegetsi i Kinshasa, mu ntera y’ibilometero ibihumbi umunani uva mu mujyi ujya mu wundi.

Reyntjens wabaye umujyanama w’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana mu Rwanda, akaba umwe mu barwanya cyane Guverinoma y’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside, bwa mbere yahise agaragaza ko atemeranya na Mélenchon.

Yagiriye inama mugenzi we kwitonda muri icyo kibazo, amusaba kwirinda guwirakwiza ibinyoma.

Ati “Ibyo Mélenchon avuga ni ukwigira ntibindeba. Yamenye ate ko iby’iriya coup d’etat bifite aho bihuriye n’u Rwanda? Ni byiza kwirinda gukwirakwiza ibihuha mu bihe nk’ibi ibi.”

Mélenchon wiyamarije kenshi kuyobora u Bufaransa ntibimuhire, ni umwe mu bakunze kwifashishwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Felix Tshisekedi ngo asebye u Rwanda.

Ni iturufu ikoreshwa kenshi na Congo binyuze mu kwishyura abanyapolitiki bakomeye ku rwego mpuzamahanga, ngo bagaragaze u Rwanda nk’intandaro y’ibibazo byose icyo gihugu gifite.

Uheruka wamenyekanya ni Robert Menendez, umusenateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa, wahoze akuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga.

Yajyaga akoreshwa kenshi mu gusohora amatangazo yibasira u Rwanda, ndetse akarusabira ibihano arushinja gufasha M23.

Ibya coup d’etat Mélenchon yashinje u Rwanda bikomeje kuvugwa ko byaba byarakozwe nk’ikinamico y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, kugira ngo yikize umunyapolitiki Vital Kamerhe.

Impamvu ni uko ubwo abashatse guhirika ubutegetsi binjiraga mu biro bya Perezida nta wabatangiriye, kuba Christian Malanga wari uyoboye coup d’etat yarafashwe ari muzima akaza kwicwa nyuma n’ibindi.

Mélenchon yashinje u Rwanda kuba inyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi i Kinshasa, aranyomozwa
Filip Reyntjens usanzwe atavuga neza u Rwanda, kuri iyi nshuro yagaragaje ko kurushinja kuba inyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi i Kinshasa ari uguhubuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .