00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko yabaye umudepite muri Canada, ivangura rikorerwa abirabura… Ikiganiro na Arielle Kayabaga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 September 2022 saa 10:57
Yasuwe :

Ku myaka 31 gusa, Arielle Kayabaga ni umwe mu bagize inteko ishiga amategeko, umutwe w’abadepite muri Canada.

Ni umubyeyi ufite amateka yihariye, uhereye ku rugendo rwe nk’impunzi yavukiye mu Burundi, ariko ubu ni umunyapolitiki wizewe n’igihugu yinjiyemo afite imyaka 11.

Ku wa 22 Ukwakira 2018, nibwo abaturage b’Umujyi wa London West mu Ntara ya Ontario muri Canada, batoreye Arielle Kayabaga, kubahagararira mu Nteko ishinga amategeko.

Kuva icyo gihe ni intumwa ya rubanda, akaba impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore.

Mu bihe bitadukanye yasuye u Rwanda, ndetse ahamya ko buri gihe atangazwa cyane n’ibyo ahabona.

Mu ruzinduko aherukamo muri iki gihugu, mbere yo gusubira muri Canada yaganiriye na IGIHE ku ngingo zitandukanye, ahereye ku rugendo rwe muri politiki, n’inyota afite yo guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Anagaruka by’umwihariko ku ivangura rikorererwa abirabura, n’ingorane zigendana no kuba umunyapolitiki w’unwirabura, kandi w’umugore.

IGIHE: Nk’umuntu wavukiye mu Burundi uyu munsi akaba ari umudepite muri Canada, ni ibintu watekerezaga ko bishoboka ukiri muto?

Kayabaga: Oya, ntabwo nigeze ntekereza ko nshobora kuba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko muri Canada, ariko ubwo twageraga muri Canada nagize uruhare mu kwivuganira ubwanjye, kuvuganira umuryango wanjye.

Twageze muri Canada nk’impunzi, rero hari ingorane nyinshi impunzi zihura nazo iyo zigeze mu gihugu gishya, inzitizi z’ururimi n’ibindi, aho gucumbika, kubona akazi, ibijyanye n’ingendo, kubasha kugenda, kumenyera ahantu hashya wimukiye.

Kuva mu buto nafashaga umuryango wanjye kunyura muri ibyo byose, ibintu byose ni aho byatangiriye.

IGIHE: Nk’umuntu wari muto, wavukiye mu mahanga, ni gute abantu bo muri Canada baje kukugirira icyizere?

Kayabaga: Nicyo cyiza cya Canada, ni igihugu kibamo uruhurirane rw’imico, harimo abantu baturuka mu bihugu byinshi byo ku isi.

Abantu bangiriye icyizere kuko babonaga ibyo nkora muri sosiyete, mvugishije ukuri nariyamamaje, ndatorwa. Nabashije kwerekana ko ntari umuntu udasanzwe kuri bo, nubwo mvuka mu kindi gihugu ariko ndi umunya-Canada.

IGIHE: Byagenze bite ngo wakirwe mu muryango mugari muri Canada?

Kayabaga: Nakuriye muri London-Ontario, nkorana n’abaturage baho, ngira uruhare mu bikorwa byinshi guhera nkiri mu mashuri yisumbuye, abantu baza kungirira icyizere kubera kuko banzi, mbana nabo, ndi umuturanyi wabo. Bashobora kunsura iwanjye, bakanganiriza, ni uko naje gutorwa.

IGIHE: Cyangwa haba hari ibintu bidasanzwe wabizezaga?

Kayabaga: Oya, ibyo nabijeje niyamamaza narabikoze andi nkomeza kubikora. Ntabwo niyemeza ibidashoboka, kandi abantu baba bashaka kubona impinduka, baba bashaka kubona umujyi usa neza, kubona abakiri bato bafata inshingano z’ubuyobozi, ubu maze gutsinda amatora inshuro eshatu.

Kayabaga avuga ko yageze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada abikesha gukorana bya hafi n'abaturage

IGIHE: Bumwe mu butumwa uheruka gushyira ku mbuga nkoramnyambaga, wagarutse ku bwicanyi bw’umwirabura muri Buffalo muri Amerika, ugera aho wibaza ngo ni ryari bizahagarara, Ubona bizashoboka ryari?

Kayabaga: Guverinoma zakora byinshi, nk’ibyo byo kuba umuntu yajya mu iguriro akica abantu icumi, nka guverinoma hari ibyo zakora, yego twashyiraho ingamba zo kurinda abantu, ariko ntabwo kuri buri muntu wese.

Umuntu akabyuka, agafata imbunda akagenda akica abantu. Tubwira abantu ko bakeneye guhindura imyumvire, hari abanyapolitiki bakoresha amagambo akangurira abandi urwango, niyo mpamvu navuze ngo ni bizahagarara koko, naravugaga ngo ni ryari bazananirwa gushishikariza abandi urwango.

IGIHE: Ikibazo cy’ivangura aho muherereye cyifashe gite?

Kayabaga: Hari ibibazo bimwe byagiye biba aho mba, ugasanga abantu bamwe bibasirwa, abayahudi bakibasirwa, abirabura bakibasirwa, ni igihugu usanga abirabura bafite umubare munini, nicyo turimo gukoraho mu kurushaho kubaka umuryango mugari utekanye.

IGIHE: Ubu hari ibibazo by’abantu bagerageza kujya mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko, u Rwanda ruheruka kwemera abazava mu Bwonereza ariko ayo masezerano aza kunengwa n’abantu beshi. Iki kibazo wowe ukibona ute?

Kayabaga: Mbere na mbere ndashimira Guverinoma y’u Rwanda yemeye kwakira bamwe muri izo mpunzi ndetse n’abagerageza kujya mu Burayi nk’abimukira bageragezaga kujya mu Burayi, amakimbirane hirya no hino arimo kuvana abantu benshi mu byabo, kandi urebye amagambo yanjye mu nteko kuri Buffalo, navuze ko buryo abantu bavuye mu byabo hirya no hino n’uburyo dukeneye gukora byinshi kurushaho, ni ubwo butumwa ntanga.

Ntabwo basaba za guverinoma kugira ibyo zikora kuko ntazibamo, ariko navuga ibyo Guverinoma yanjye irimo gukora, twakira umubare munini w’impunzi buri mwaka.

Twakiriye impunzi zo muri Afghanistan, twakira impunzi zo muri Ukraine kandi dukomeje dufungurira imiryango abantu bakeneye ahantu hatekanye ho kuba igihe bahunga amakimbirane, kandi dukomeje kuba igihugu cyakira abakeneye aho kuba, ari nako tugira uruhare mu guhagarika ubugizi bwa nabi, cyane cyane ubukorerwa abagore n’abana.

IGIHE: Kwinjira muri politiki byaba byarakoroheye nk’umugore kandi w’umwirabura

Nta kintu na kimwe cyoroshye mu buzima, nakoze cyane kimwe n’abandi bose, ariko se naba mfite ingorane nyinshi kurusha bandi? Birashoboka. Ndi umugore muto, ndi umugore w’umwirabura, ibyo bizana n’ingorane zabyo, ariko ibi ni ibihamya ko kuba maze gutorwa nshuro eshatu, dushobora kubigeraho.

IGIHE: Ni nabwo butumwa waha abandi bakobwa n’abagore bakiri bato?

Kayabaga: Cyane rwose. Kandi u Rwanda ruza imbere mu kubahiriza ihame ry’uburinganire muri Guverinoma, mu nzego z’imiyoborere, kandi ntekereza ko nk’uko nabivuze, dukeneye uburinganire mu nzego zose.

Ku isi hari abagore benshi kurusha abagabo, ariko ntabwo bahagarariwe mu nzego z’ubuyobozi, abikorera, mu myanya yo hejuru harimo abagore bake cyane, ni ikintu dukeneye gukomeza gukoraho.

IGIHE: Hashize igihe muri Afurika y’Iburasirazuba hari amakimbirane, ubu ibigezweho ni Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Utekereza ko ko hakorwa iki ngo haboneke amahoro arambye?

Kayabaga: Icyo nabonye ku Rwanda ni uko rwakoze ibishoboka byose ngo rurenge ibihe bikomeye rwaciyemo mu 1994, nyuma y’imyaka 28 turabona iterambere, urubyiruko rukora iyo bwabaga, navuga ko ari ubutumwa bukomeye ku karere kose kandi ntekereza ko n’ibindi bihugu byakwigiraho.

Ndashima cyane inzira u Rwanda rwahisemo kunyuramo, ni ikintu gikomeye kandi natwe abanya-canada dushobora kwigiramo ibintu byinshi.

IGIHE: Abayobozi muri Afurika bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bashyirwaho igitutu n’uburengerazuba, cyane cyane bwivanga mu miyoborere yabo. Nk’umuntu ukomoka muri Afurika, icyo kibazo urakibona?

Kayabaga: Ntabwo ntekereza ko Canada iri mu murongo wo kubwira abantu uko bayobora ibihugu byabo cyangwa uko bubaka demokarasi yabo, ntekereza ko ikintu cya mbere dukora nk’igihugu kimeze nk’umuhuza, dukorera mu bufatanye, kandi mu bufatanye mugomba gukorera hamwe.

IGIHE: Muri iki gihe ibihugu birimo n’u Rwanda bihanganye n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine, Guverinoma yawe ihagaze he?

Kayabaga: Tumaze igihe turimo gufasha abaturage ba Ukraine kugira ngo babashe kwigenga ntibagenzurwe n’undi uwo ari we wese. Tumaze gutaga umusanzu munini muri urwo rwego kandi tuzakomeza.

Guverinoma yacu yafunguriye amarembo abanya-Ukraine bashaka aho bahungira, guverinoma yacu yafashije Ukraine mu kurengera demokarasi yayo kandi tuzakomerza kubikora kubera ko ari ngombwa.

Wahuye na Minisiiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, mwaganiriye iki?

Kayabaga: Ni we muntu wa mbere twaganiriye, kandi cyari ikiganiro cyiza cyagarutse ku buryo igihugu gihagaze haba mu ngaruka za covid, ingaruka z’intambara yo muri Ukraine, tukanaganira ku mubano hagati ya Canada n’u Rwanda.

Muri CHOGM Minisitiri wacu ushinzwe ububanyi n’amahanga yatangaje ko hao hagiye gufungurwa ambasade, ni ikintu niteze ko kizagira uruhare mu kubaka uwo mubano.

IGIHE: Wishimiye uko umubano hagati y’ibi bihugu uhagaze?

Kayabaga: Yego, turi mu nzira nziza kandi twishimiye uyu mubano mu buryo bw’igihe kirekire tuzagirana n’iki gihugu.

IGIHE: U Rwanda ni igihugu gikataje mu buriganire no guteza imbere abagore, muri Canada ho byifshe bite?

Kayabaga: U Rwanda ruri imbere yacu, ariko mu 2021 twujuje abagore 100 mu teko ishinga amategeko, ni umubare uri hejuru cyane ugereranyije n’aho mbere twari turi, kandi tuzakomeza kubakira aho ngaho.

IGIHE: Ugeze mu Rwanda ni iki cyagushimishije kurusha ibindi

Kayabaga: Ibitu byose. N’ikirere ni cyiza, ntabwo hakonja cyane, nta n’ubwo hashyuha cyane.

Kayabaga yavuze ko ibiganiro bye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta byagarutse ku kunoza umubano w'ibihugu byombi
Kayabaga yijeje ko Canada izakomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza w'u Rwanda
Arielle Kayabaga yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Aherutse gusura Art Rwanda-Ubuhanzi, ahabwa impano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .