00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Umuryango ’Internationale Démocrate Chrétienne’ wafashije gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyihakana

Yanditswe na Mwene Ndabarasa
Kuya 22 September 2022 saa 07:11
Yasuwe :

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe n’Abanyarwanda, igakorerwa ikindi gice cy’Abanyarwanda, ntitwakwirengagiza uruhare rw’inzego z’amahanga zaba iza Leta, imiryango itari iya Leta, itangazamakuru n’izindi.

Umwe mu miryango yagize uruhare muri aya mahano ni ‘L’Internationale démocrate-chrétienne’ (IDC), ihuriro ry’imitwe ya politiki ya gikirisitu ryashinzwe mu bihugu by’i Burayi mu 1961. Ni izina ryakoreshejwe kugeza mu 1999, riza guhinduka Internationale démocrate centriste.

MRND ya Perezida Juvenal Habyarimana yaje kwinjira muri iryo huriro nubwo n’ubusanzwe amashyaka ya gikiristu y’i Burayi ariyo yagize uruhare mu guhugura Kayibanda Gregoire agashinga Parmehutu mu myaka ya 1957.

Amashyaka ya gikiristu agaragara cyane mu bihugu by’i Burayi nk’u Bubiligi, Espagne, u Budage n’u Butaliyani.

Mu Rwanda, IDC ifatwa nk’iyabaye umuvugizi wa MRND mu bihugu by’i Burayi, inagira uruhare mu kwangisha amahanga umuryango RPF Inkotanyi wakuyeho ubutegetsi bw’ishyaka bakoranaga, ryateguye ndetse rigakora Jenoside ndetse bivugwa ko yari ifite ishami mu biro bya Perezida Habyarimana i Kigali.

Uwo muryango mu kumvikanisha impamvu zawo, wavugaga ko RPF yateye igihugu cya gikirisitu, ndetse ko ari Abagande, mu gihe yari igizwe n’Abanyarwanda bari barameneshejwe mu gihugu cyabo.

Ubwo hashyirwagaho Komisiyo y’inteko ishinga amategeko y’Ababiligi yigaga ku byabaye mu Rwanda, Senateri Alain DESTEXHE yagarutse birambuye ku ruhare rwa IDC mu gushyigikira Hutu Power, no gushishikariza Perezida Juvenal Habyarimana kudasinya amasezerano ya Arusha.

Yagaragaje ko kuva urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangizwa mu 1990, IDC yakwirakwizaga ibihuha mu mahanga ko u Rwanda rwatewe na Uganda, ndetse basaba Perezida Habyarimana ko u Rwanda rwarega Uganda mu ruhando mpuzamahanga, ndetse igafatirwa ibihano.

Nyamara ibyo byari ukuyobya uburari, kuko FPR Inkotanyi bari Abanyarwanda batashye iwabo nyuma yo kumeneshwa uhereye mu 1959. Habyarimana yahisemo kujya mu nzira y’imishyikirano, nubwo IDC yari yamubujije.

Muri 1991 na 1992, Umunyamabanga Mukuru wa IDC, André Louis, we yashakaga ko mu Rwanda “hashyirwaho demokarasi”, aho kugabana ubutegetsi na FPR.

Kuri we, demokarasi byari bivuze ko bitewe n’uko mu Rwanda abakirisitu bari benshi kandi b’abahutu, ubutegetsi bwagombaga kuba ubw’Abahutu.

Nyuma yo kubona ko iturufu y’ubwoko idahagije hagati ya 1992-1993, cyane ko mu Rwanda, Habyarimana yari ahanganye n’amashyaka y’abahutu bapfa uturere cyane cyane MDR na PSD, IDC yagerageje gushaka uko yahuza ayo mashyaka na MRND, biranga.

IDC yaje kugerageza indi nzira yo gucamo ibice ayo mashyaka, ngo bahuze imbaraga barwanye umwanzi wabo ari we FPR Inkotanyi n’abo yitaga ibyitso byabo, ni ukuvuga Abatutsi bari imbere mu gihugu.

Nibwo Hashinzwe ikizwi nka HUTU Power, ifatwa nk’ubwonko bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri IDC, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND mu gihugu imbere yacaga intege MRND, ahubwo agatuma FPR Inkotanyi igira imbaraga za politiki.

Icyari gisigaye ni ukuyacamo ibice, hakaboneka igice cya Hutu Power ari na cyo cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi w’umubiligikazi, Colette Braeckman, yanditse igitabo “Histoire d’un Genocide”, agaruka ku ruhare rwa IDC. Yavuze ko ari yo bwonko bw’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Colette Braeckman wandikira ikinyamakuru Le Soir yanibukije ko IDC yatumirwaga muri kongere (Congres) zose za MRND no mu gihe ubwicanyi bwakorwaga n’Interahamwe mu Bugesera no mu Bigogwe bwibasiraga Abatutsi, bwari buzwi na buri wese ku isi.

Bigaragazwa ko IDC ari yo yari inyuma y’ibitekerezo bya Hutu Power, ko ubutegetsi bugomba kuba mu maboko ya “rubanda nyamwinshi”, aho kuba mu maboko y’abafite ibitekerezo bizima.

Ibyo ngo byatumye Abahutu b’intagondwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bumva ko bari gukora Jenoside mu izina rya “Demokarasi”.

Kuva hashyirwaho politiki y’iringaniza mu moko n’uturere, IDC yararuciye irarumira, ahubwo ikavuganira MRND ko ari ishyaka rigendera ku mahame ya Demokarasi, mu gihe Abatutsi bigizwagayo mu nzego za Leta niz’umutekano.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga Mukuru wa IDC, Andre Louis, ku wa 10 Ukwakira 1990, yashimangiye ko igihugu iyo cyatewe kigomba kugenzura neza abaturage bacyo.

Aha bashakaga kuvuganira Perezida Habyarimana wari ku gitutu cy’amahanga, kubera gufunga Abatutsi barenga ibihumbi bitatu mu mujyi wa Kigali, nyuma y’ikinamico ubwo barasaga hejuru mu ijoro ryo ku ya 4 Ukwakira 1990, babeshya ko FPR Inkotanyi yageze mu mujyi.

Mu matangazo yayo kandi, IDC yakoreshaga imvugo y’Inyenzi, bashaka kuvuga FPR Inkotanyi.

Mu gihe abanyapolitiki mu Rwanda biteguraga gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho na FPR Inkotanyi, IDC yandikiye umukuru wa MRND icyo gihe, Mathieu Ngirumpatse, imusaba gukomeza kubwira Habyarimana kureka ibyo kugabana ubutegetsi.

Ibyo ngo babiterwaga no kuba inzego za Leta zari gushyirwaho mu nzibacyuho nta cyizere zari kugirirwa mu gihe kiri imbere.

IDC kandi yamaganye kuba ishyaka ry’intagondwa ry’abahutu, CDR, nta mwanya ryahawe n’amasezerano ya Arusha, mu nteko ishinga amategeko.

Ibi Perezida Habyarimana na we yabigendeyeho, avuga ko CDR na yo igomba guhabwa umwanya, nubwo amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.

Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, isi yose yamaganye Jenoside yakorerwaga Abatutsi na Guverinoma y’Abatabazi.

IDC yo byayisabye ukwezi ngo yamagane ubwicanyi buri gukorerwa mu Rwanda “n’uwo ari we wese”.

Aha yashyaka kuvugira Leta y’Abatabazi yavugaga ko abaturage basubiranyemo, aho kuba bamwe bari kwica abandi.

IDC kandi yakomeje kuba umuvugizi wa Leta y’Abicanyi. Igihe u Bubiligi bwanze kwakira abahagariariye Leta y’abicanyi ari bo Jerome Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Jean Bosco Barayagwiza wari umuyobozi mukuru muri iyo Minisiteri, IDC yasohoye itangazo ivuga ko bibangamiye gahunda yo kugarura amahoro mu Rwanda.

Mu gihe Leta yiyise iy’Abatabazi yatsindwaga, abayigize bakajyana bunyago abaturage muri Zaire, IDC yahise yohereza intumwa nyinshi gusura abo bari abayobozi, mu buhungiro, yitwaje ko basuye impunzi. Babonanye na Minisitiri w’Intebe Kambanda Yohani.

Mu bari muri iryo tsinda harimo Senateri w’Umubiligi, Johan Van Erps na Alain De Brouwer.

Aha bashakaga kugaragaza uburyo impunzi zibayeho nabi, birengangiza Jenoside iyo Leta iyoboye impunzi yasize imaze gutangiza mu Rwanda.

Nyuma yo kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye irebera ahubwo ikayeyegeza, IDC yanatangije ubukangurambaga bwo guhakana Jenoside, na n’ubu bugikomeje.

Ntabwo ari IDC gusa yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari abandi banyamahanga bayigizemo uruhare, cyangwa bakabera abavugizi Leta yayiteguye.

Mu baciriwe imanza n’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha harimo n’umubiligi ufite n’ubwenegihugu bw’u Butaliyani Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu, wahamwe n’ibyaha byo gushishikariza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka gufungwa imyaka 12.

Ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal bufatwa nk'ubwagize uruhare mu kwihutisha umugambi wa Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .