Uko Abadepite ba FPR bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemerewe abaturage

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Nzeri 2018 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka atandatu bifatanyije akomeje kuzenguruka igihugu, asaba abaturage kuzatora abakandida bawo mu matora y’Abadepite asigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abe.

Amateka yerekana ko umuryango FPR Inkotanyi, kuva wakwitabira amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, utarabura intebe nibura 40 muri 53 zihatanirwa n’imitwe ya politiki.

Mu 2003 yegukanye 40, mu 2008 yegukana 42 naho mu manda iheruka yatorewe mu 2013 yegukana imyanya 41.

Kuri iyi nshuro, FPR yifatanyije na PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP, baserukiwe n’abakandida 80, bakomeje kugeza ku baturage imigabo n’imigambo yabo, babasaba kongera kubagirira icyizere ngo ‘Umunyarwanda akomeze ijabo ahorane ijambo’.

Isaba abanyarwanda kuyitora mu matora ateganyijwe kuwa 2 no kuwa 3 Nzeri 2018, kugira ngo ikomeze kubageza ku byiza mu mibereho myiza, ubukungu, guteza imbere ishoramari n’ibindi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umukandida depite wa FPR, Rwaka Claver, yavuze ko hari byinshi uyu muryango umaze gukorera abanyarwanda, ari nayo mpamvu ubasaba kuwutora kugira ngo ibyo byiza bikomeze n’ibitaranoze binozwe.

FPR yizeza abanyarwanda ko nibayitora binyuze mu nshingano z’Abadepite izakomeza gutora amategeko abereye u Rwanda, agendanye n’igihe n’iterambere Isi igezemo.

Rwaka asobanura ko muri iyi ngingo ikihutirwa ari ugushyiraho amategeko atuma imibereho myiza y’abanyarwanda irushaho kuba myiza.

Ati “Hari aho bavuga bati nk’ubu tujya kwivuza dukoresheje mituweli ntitubone imiti, FPR rero icyo kibazo yaragikemuye, ubu rwose mituweli igiye kugira imbaraga zihagije, ibashe no kugura imiti yose umunyarwanda yakenera igihe cyo kwivuza”.

Ibi bizagendana no gushyiraho amategeko yemerera umuturage kwivuriza aho ari ho hose bikenewe nta mipaka imuzitira.

Urubyiruko ku isonga

Politiki ya FPR yemera ko urubyiruko rutariho n’ejo hatabaho, ari yo mpamvu rutozwa gufata iya mbere ariko rukanashyigikirwa kugira ngo aho u Rwanda ruri uyu munsi hazakomeze gusigasirwa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza Abanyarwanda badafite akazi ari 16.7%; urubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) ubushomeri buri kuri 21%.

Abakandida Depite ba FPR bizeza abanyarwanda ko bazaharanira ko politiki y’iri shyaka yo guhanga imirimo nibura 200 000 ku mwaka igerwaho.

Rwaka avuga ko ibi bizakorwa binyuze mu gutora amategeko kugira ngo afashe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo byose biba byateguwe no mu gukurikirana ko bishyirwa mu bikorwa nk’uko itegeko ribivuga.

Avuga kandi ko hari ukorohereza ishoramari biha abana b’u Rwanda imirimo.

Ati “Uko umuntu aza gushora imari, dushyiraho amategeko amugaragariza ko agomba guha abanyarwanda akazi, byanze bikunze barakabona kubera rya tegeko ryagiyeho risobanutse kandi ryorohereza wa muntu kuza gushora imari mu Rwanda”.

Hari kandi korohereza abanyarwanda babishoboye gutangira ubucuruzi no korohereza urubyiruko kwihangira imirimo.

FPR yemereye abanyarwanda ko nibayitora izakomeza inzira yo kwigira. Rwaka avuga ko ibi bizakorwa hashyirwaho amategeko agena uburyo bwo gutanga imisoro, bukaba uburyo bworohereza buri Munyarwanda kuwutanga bityo umusanzu wa buri wese mu kubaka igihugu ukaboneka.

Gusigasira iterambere ry’umugore

Muri manda icyuye igihe u Rwanda rwari ku isonga ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko, hafi 64%. Iki ni kimwe mu kimenyetso gikomeye cyo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

Mu byo FPR yizeza abanyarwanda nibongera kuyigirira icyizere harimo ko ‘umugore azakomeza gukataza mu iterambere’.

Kandida Depite wa FPR, Nyirabega Euthalie, yabwiye IGIHE ko bizakorwa binyuze mu gutora amategeko atagira uwo aheza, areberera buri wese kandi azirikana ko umugore yahejwe ariko agomba gusubizwa agaciro.

Ati “Dutora ingengo y’imari, mu kuyitora tuzajya tureba iyerekana neza uko izazamura umugore ikamuteza imbere”.

Yongeraho ko ibi bikorwa hajyaho amategeko ashyiraho ibigo nka BDF, yorohereza umugore kubona inguzanyo, amufasha kwinjira mu bucuruzi buciriritse cyangwa buteye imbere.

Abadepite bafite inshingano yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Abakandida ba FPR bavuga ko bazagenzura ko umugore n’umugabo ntawe uhezwa, abana b’abahungu n’abakobwa bafite amahirwe angana mu kwiga n’ibindi by’ibanze.

Ruswa, akarengane n’ikimenyane ni umuziro

FPR yizeza abaturage ko izakomeza kurwanya ruswa, akarengane n’ikimenyane kandi ibyo byaha ntibigire ubusaze.

Binyuze muri Komisiyo yo kugenzura imicungire y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), hazagenzurwa ahari amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta, imitangire y’amasoko n’ibindi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Hari kandi gusesengura raporo z’urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere n’izindi, amakosa arimo akabazwa abari mu butegetsi nyubahiriza tegeko.

Komiseri wa FPR Inkotanyi unashinzwe itangazamakuru muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, Gasamagera Wellars, yabwiye IGIHE, avuga ko ‘Abadepite bagomba guhora bareba koko ko amategeko ariho ahagije kugira ngo kwa gukurikirana no guhana ruswa bizagerweho.’

Amategeko ashobora kuba yavugururwa mu gihe basanga imbaraga afite zidahagije mu guca burundu ruswa. Ikinidi kizibandwaho ni uguharanira ko abana bigishwa kurwanya ruswa bakiri bato.

Abakandida Depite ba FPR bizeza ko bazegera umuryango guhera mu midugudu, bakumva ibibazo byawo bigakorerwa ubuvugizi ku buyobozi. Hari kandi kuwukorera ubukangurambaga kugira ngo ubeho neza.

FPR nk’ishyaka ryatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, abakandida depite baryo bavuga ko bazaharanira ko ibiri muri gahunda ya Guverinoma byubahirizwa.

Birimo kwegereza abaturage amazi meza n’amashanyarazi ku kigero cya 100%, imihanda, ibitaro, umutekano, ireme ry’uburezi, ububanyi n’amahanga, iterambere ry’ubuhinzi n’ibindi.

Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi n'amashyaka bifatanyije basaba abaturage kongera kubagirira icyizere kugira ngo iterambere rikomeze kwiyongera
FPR yijeje abaturage byinshi bikomeza gusigasira iterambere ibagejejeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .