Phee yatanze ubu butumwa nyuma y’aho ibiganiro byagombaga guhuriza Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi na João Lourenço i Luanda tariki ya 15 Ukuboza 2024 bisubitswe bitewe n’uko Leta ya RDC yanze kuganira na M23.
Uwo munsi, Perezida Lourenço, Tshisekedi na Uhuru bahuriye mu biganiro i Luanda, barebera hamwe uko amahoro n’umutekano birambye byagaruka mu burasirazuba bwa RDC.
Imwe mu ngingo baganiriyeho, nk’uko bivugwa, ni iyo kuba ibiganiro bya Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu byasubukurwa; byashoboka M23 igasubizwamo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Phee yatangaje ko nyuma y’aho Uhuru yiyemeje gutegura ibiganiro bihuza M23 na RDC, umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) wemeje ko bishyirwa mu maboko ya Afurika Yunze Ubumwe.
Yagize ati “Perezida Kenyatta yemeye gutanga ubufasha bwo gutegura ibiganiro hagati ya M23 na RDC. EAC yarabishyigikiye, yemeza ko inshingano yo gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC yimurirwa muri AU. Perezida Kenyatta mu mpera z’icyumweru gishize yari i Luanda.”
M23 yigeze kwitabira ibiganiro bya Nairobi muri Mata 2022, yirukanwamo n’intumwa ya Perezida Tshisekedi, ubwo yayishinjaga kubura imirwano gusa yasubije ko ari ikinyoma. Leta ya RDC ikomeje gusabwa ko yakongera kuganira n’uyu mutwe kugira ngo bikemurire hamwe ibibazo byugarije umutekano w’uburasirazuba bwa RDC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!