Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze igihe bukwirakwiza imvugo z’urwango zibasira Abatutsi bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu n’ubuyobozi bw’u Rwanda bubita abanzi bigaruriye ubutaka bw’igihugu.
Izi mvugo zatumye mu bihe bitandukanye habaho impuruza zitabariza Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru bicwa umunsi ku wundi.
Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko rwo rukabihakana ndetse rugatanga n’ibimenyetso bifatika byerekana ukuri kwarwo.
Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba ubwo yari mu bikorwa byo gusuzuma uko ingamba z’ibihe bidasanzwe muri Goma zishyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, yasuye imfungwa zo muri Gereza ya Munzenze azishikariza kugaragaza umwanzi uzirimo.
Umwanzi yavugaga mu mbwirwaruhame ye ni Umututsi wo mu Burasirazuba bwa RDC. Ni icengezamatwara rimaze imyaka ahanini rishingiye ku bufatanye bwa guverinoma y’iki gihugu n’umutwe wa FDLR wakoze Jenoside mu 1994.
Yavuze ko imfungwa zose bizagaragara ko zifite aho zihuriye n’u Rwanda zizimurirwa muri gereza ya gisirikare ya Angenga.
Ati “Bamenye ko bose tuzabafata ndetse na Kagame tuzamufata[…] twanze ko umunyamahanga, umwanzi yaza akigarurira ubutaka bwacu. Perezida wacu ntabwo azemera ko igihugu gifatwa cyangwa kiyoborwa n’Abanyarwanda.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo abinyujije ku rukuta rwa X yagaragaje ko ayo magambo yavugiwe muri kilometero nke cyane uvuye ku mupaka uhuza ibihugu byombi ari ubushotoranyi bukomeye.
Ati “Ubushotoranyi ndengakamere bwakozwe na Minisitiri w’Ubutabera ubwo yari muri Gereza [ya Munzenze] i Goma, mu bilometero bike cyane uvuye ku mupaka uyihuza n’u Rwanda. Twitege imfungwa n’abanyabyaha mu ruvange rw’abicanyi barimo FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’abanya-Burayi, SAMIM barwanirira FARDC?”
Mu bihe bishize Perezida wa RDC Felix Tshisekedi yumvikanye kenshi avuga ko biteguye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse ko bazarasa Kigali batayikandagiyemo.
Mutamba yavuze ko abagambanyi bari muri za gereza “bagomba kwicwa. Tuzabafata bose kugeza ku wa nyuma, tuzisubiza Rutshuru, Masisi yose, na teritwari zose”
Byumvikana ko Abanyarwanda cyangwa abagambanyi uyu mugabo avuga ari abagize umutwe wa M23 n’abavandimwe babo Leta itwerera u Rwanda, ndetse mu buryo bumwe n’ubwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hamaze gukorwa intonde z’abari muri za gereza bagomba kuvanwamo bagataha abagambanyi bagasigaramo.
Yongeye gushimangira ko “umwanzi w’abanye-Congo ni Kagame, ni Abanyarwanda, kandi nimudufasha muri aka kazi abarenganye muri mwe bazarekurwa. Mwunge ubumwe mubagaragaze, nimuberekana muzahabwa ibihembo kandi muzafungurwa muvanwe aha.”
Imbwirwaruhame nk’izi zikangurira abantu kwica abandi zisa n’izakoreshejwe muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri mu Rwanda igihe ubutegetsi bwakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi.
Amateka agaragaza ko aba baturage bamwe bisanze muri Congo kuko ubutaka bari batuyeho bwashyizwe kuri icyo gihugu buvuye ku Rwanda n’u Burundi ubwo hacibwaga imipaka mu nama yagabanyije Afurika.
Abandi bahagiye mu gihe cy’ubukoloni bajyanywe n’Ababiligi gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro no gushakira ubundi butunzi abakoloni, bagumayo gutyo kugeza igihe amategeko abahaye kuba abanye-Congo byuzuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!