00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yasubiriyemo u Bufaransa ibigomba kwitabwaho mu gushakira akarere amahoro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 January 2025 saa 11:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubiriyemo Guverinoma y’u Bufaransa ibibazo bitatu bigomba kwitabwaho mu gushakira amahoro akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari.

Ni ubutumwa yahaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye, Nicolas de Rivière, ubwo bahuriraga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 21 Mutarama 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Bufaransa, nk’umunyamuryango uhoraho w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ushyigikira ibiganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibya Nairobi bihuza Abanye-Congo, bwagira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Ati “U Bufaransa, nk’umunyamuryango uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ufite ijambo ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, bufite uruhare rukomeye bwagira, cyane cyane binyuze mu gushyigikira (bwagaragaje) ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi.”

Yagaragarije Ambasaderi Nicolas ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiye kwita ku kibazo cy’imvugo zibiba urwango zikomeje gukwirakwira muri RDC n’itotezwa Abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje gukorerwa, ndetse no ku bufatanye hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa FDLR burushaho gufata intera.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Ambasaderi Nicolas ko FDLR ari umutwe w’abajenosideri, kandi ko wafatiwe ibihano na Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziwushyira ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Yasobanuye ko ikindi kibazo gikwiye kwitabwaho ari icy’abacancuro b’Abanyaburayi bakorera mu burasirazuba bwa RDC, binyuranyije n’ihame rya Loni ryo mu 1989, ribuza ibihugu gukoresha abacancuro.

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yumvikanye inshuro zitandukanye, avuga ko afite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda, arushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni ibirego rwahakanye, rugaragaza ko nta shingiro bifite.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze aya magambo byeruye mu mpera za 2023 ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora RDC, muri Gicurasi 2024 asubiriramo ikinyamakuru Le Figaro ko agitekereza gushoza intambara ku Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiye kumenya ko ibikorwa byibasira Abanye-Congo b’Abatutsi, ubufatanye bw’ingabo za RDC na FDLR no gukoresha abacancuro bijyana n’amagambo gashozantambara Perezida wa RDC akomeje kuvuga.

Ambasaderi Nicolas yatangaje ko u Bufaransa “bushyigikiye byuzuye ubuhuza bunyuze mu biganiro bya Luanda”, asaba u Rwanda na RDC kubahiriza ibyo byemeye kugira ngo bigere ku mahoro arambye mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko yifuza ko amahoro arambye aboneka mu burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange, kandi ko izatanga umusanzu wayo kugira ngo agerweho. Ihamya ko kugira ngo agerweho, FDLR igomba kurandurwa, Leta ya RDC ikaganira na M23 ku buryo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi ryahagarara.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije Ambasaderi Nicolas ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiye kwita ku bibazo bitatu bibangamiye akarere
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ibi bibazo bijyana n'amagambo gashozantambara ya Perezida Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .