U Rwanda rwasabye Uganda guhindura itariki y’ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yandikiye iya Uganda iyisaba ko ibiganiro ku iyubahirizwa ry’amasezerabo yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola byagombaga kubera i Kampala muri Uganda ku wa 18 uku kwezi bisubikwa.

Ibaruwa isaba isubikwa ry’ibi biganiro byagombaga kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’ibiheruka kubera i Kigali ku wa 16 Nzeri, yatanzwe na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu kuri uyu wa Kane.

Ni inama ya kabiri irimo gutegurwa ya komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda yashyizweho n’amasezerano hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni basinyiye i Luanda muri Angola, ku wa 21 Kanama, agamije guhosha ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwandikiye Uganda rusaba ko ibiganiro byari biteganyijwe ku wa mbere w’icyumweru gitaha bisubikwa kubera ko abari kuzaruhagarira bafite izindi nshingano bazaba barimo.

Ati “Twasabye ko iyi nama isubikwa kubera ko bamwe mu bagize itsinda ryacu bagombaga kujya Kampala [mu biganiro] batari kuboneka kubera izindi nshingano bafite.”

Amb. Nduhungirehe utavuze byinshi kuri izo nshingano, yavuze ko ibaruwa imenyesha izo mpinduka u Rwanda rwayohereje mu gitindo cyo ku wa 14 Ugushyingo, runasaba Uganda yari kuzakira abazitabira kurumenyesha indi tariki ikaganirwaho.

Ati “Twanasabye Guverinoma ya Uganda kutumenyesha indi tariki twakumvikanaho kugira ngo iyo nama iterane. Twabandikiye ejo mu gitondo, turacyategereje.”

Umuvugizi wa Guverinoma, Ofwono Opondo, yanditse kuri Twitter yemeza ko babimenyeshejwe kandi ‘u Rwanda nirwo rwasabye ko bisubikwa, itariki nshya izatangazwa’.

Izi mpinduka zibaye nyuma y’uko ubutumire Uganda yaheruka guha u Rwanda kuri iyi nama yifuzaga ko iba ku wa 13 Ugushyingo bwabanje gutangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda u Rwanda rutaramenyeshwa, ibintu Amb. Nduhungirehe yavuze ko bitangaje.

Icyo gihe yanditse kuri Twitter ati “Biratangaje kumenyera ibi mu binyamakuru byo muri Uganda. Ntabwo u Rwanda rwigeze ruganirizwa ku itariki iyo ari yo yose, kandi yaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda cyangwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, nta wakiriye ubwo butumire.”

Ibibazo hagati y’ibihugu byombi byafashe indi ntera ubwo mu myaka ibiri ishize Abanyarwanda batangiye gufatirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Icyo kibazo cyiyongereyeho kubangamira ubucuruzi bw’Abanyarwanda muri Uganda, ndetse Uganda ishinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ni impamvu zatumye u Rwanda rugira inama abaturage barwo yo "kutajya muri Uganda."

Mu nama ya mbere, u Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu, yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa n’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.

Ibiganiro bitegerejwe kubera muri Uganda bizibanda ku kureba niba ibyaganiriweho mu nama ya mbere birimo kubahirizwa uko bikwiye.

Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwandikiye Uganda ruyisaba undi munsi w'ibiganiro kuko itariki yari yemejwe igongana n'izindi gahunda z'abari kwitabira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza