Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze imyaka utifashe neza ahanini biturutse ku bufatanye bwa Guverinoma ya RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe RDC na yo ishinja u Rwanda gushyigikira M23 ariko rukabihakana.
RDC imaze igihe ikwirakwiza ikinyoma cy’uko u Rwanda rwayoherejemo ingabo 4000 zagiye gushyigikira umutwe wa M23 mu ntambara urwanamo na FARDC.
Mu kiganiro na BBC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda nta ngabo rugira muri RDC, icyakozwe ari ugushyira ubwirinzi ku mipaka kubera umutwe wa FDLR uhora ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Amb Nduhungirehe yavuze ko ku byerekeye M23, u Rwanda rwasabye mu buryo bweruye RDC kuganira n’uyu mutwe bagashaka igisubizo kirambye cy’ikibazo.
Ati “Ku byerekeye M23 ni ikibazo kimaze imyaka myinshi, hari Abatutsi bo muri RDC bahejwe, bakorerwa ibikorwa by’ivangura, baricwa ndetse hari imvugo z’urwango. Rero twavuze mu buryo bwumvikana ko RDC igomba kujya mu biganiro bitaziguye na M23 hagamijwe gushaka igisubizo kirambye binyuze mu gukemura impamvu muzi y’iyi ntambara.”
Umunyamakuru yihutiye kumubaza niba uko u Rwanda rushishikariza RDC kuganira na M23, rwo rwiteguye kuganira na FDLR, Nduhungirehe agaragaza ko ibyo bidashoboka kuko FDLR ari umutwe wakoze Jenoside.
Ati “FDLR ni umutwe wakoze Jenoside, nta biganiro bishobora kubaho ibyo aribyo byose n’umutwe wakoze Jenoside. Nta gihugu na kimwe nigeze mbona mu Burayi cyangwa u Budage gisabwa kuganira n’Abanazi. Uyu ni umutwe wakoze Jenoside watwiciye abaturage barenga miliyoni, rero ntibishoboka ko twaganira n’umutwe w’abajenosideri.”
“Nta muntu wagereranya umutwe wakoze Jenoside n’umutwe witwaje intwaro urwanira imbaga y’abantu bahohoterwa bakanicwa.”
Amb Nduhungirehe kandi yanavuze ko u Rwanda rwiteguye gusinya amasezerano yose yaza ari mu nyungu z’umutekano w’igihugu.
Ati “Ibiganiro bya Luanda birakomeje, ubu dufite gahunda ihuriweho ndetse n’inyandiko y’ibikorwa yemeranyijweho n’inzobere, rero nk’abaminisitiri niduhura mu Ugushyingo tukemeza iyo gahunda y’ibikorwa, ibyo bishobora kuba intangiriro y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro na RDC.”
Intumwa z’u Rwanda, RDC na Angola zo ku rwego rw’abaminisitiri zizahura tariki ya 16 Ugushyingo 2024, zisuzume raporo y’inzobere mu iperereza ziherutse kwemeranya ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ku mupaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!