00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragaje ko nta biganiro byigeze bibaho bisaba M23 kuva ku butaka bwa RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 September 2024 saa 02:35
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta biganiro na bimwe u Rwanda rwigeze rugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bijyanye no gusaba umutwe wa M23 kuva ku butaka bw’icyo gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta biganiro na bimwe u Rwanda rwigeze rugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bijyanye no gusaba umutwe wa M23 kuva ku butaka bw’icyo gihugu.

Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Mbere nyuma y’inkuru yanditswe n’Ikinyamakuru Africa Intelligence, ivuga ko ubwo impande zombi ziheruka guhurira i Luanda muri Angola, RDC yasabye ko kugira ngo yemere gusinya kuri gahunda yo guhashya FDLR, u Rwanda rubanza kwemera ko ruzavana ingabo zarwo na M23 muri Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko atari ukuri, ko mu byaganiriweho i Luanda tariki 14 Nzeri 2024, ingingo ya M23 itarimo.

Ati “Ibi ni ibinyoma byakwirakwijwe n’abayobozi bafite imigambi mibisha. Mu nama ya Kane yo ku rwego rw’Abaminisitiri ijyanye n’ibiganiro bya Luanda yabaye tariki 14 Nzeri 2024, ikitabirwa n’inzobere mu butasi n’igisirikare zo mu bihugu byose uko ari bitatu harimo n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi rwa RDC, bagaragaje ko bashyigikiye gahunda yari yemerejwe i Rubavu tariki 29 na 30 Kanama 2024 yo guhashya FDLR kugira ngo u Rwanda ruvaneho ingamba z’ubwirinzi rwafashe. Bari basabye abaminisitiri kwemeza iyo gahunda.”

Izo nzobere mu by’ubutasi zahuriye i Rubavu mu mpera za Kanama 2024, ni zo zagaragaje uburyo bwakwifashishwa mu guhangana na FDLR, umutwe u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ubangamiye umutekano warwo, nyamara ukorana bya hafi n’ingabo za Congo (FARDC).

Inama y’i Rubavu mu bayitabiriye hari harimo n’ubuyobozi bw’inzego z’ubutasi za Congo, bivuze ko imyanzuro yahafatiwe ari na yo yagombaga kwemezwa n’abaminisitiri i Luanda, inzego z’umutekano za Congo zayemeraga.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bageze i Luanda bigahindura isura, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner akanga gusinya yemera imyanzuro y’izo nzobere mu guhashya FDLR.

Ati “Iyo gahunda yashyigikirwaga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ndetse n’uwa Angola, uwa RDC arayanga, ndetse yanga indi nama yagombaga guhuza inzobere mu butasi n’umutekano, yari iteganyijwe tariki 30 Nzeri kugeza ku ya 1 Ukwakira, kugira ngo bigire hamwe uko gahunda yemejwe yashyirwa mu bikorwa.”

Ku kijyanye no kuba harabayeho ibiganiro byo gusaba M23 kuva ku butaka bwa Congo, Nduhungirehe yavuze ko na byo ari ibinyoma.

Ati “Nta gahunda yigeze iganirwaho ijyanye no gusaba ‘M23 kuva ku butaka bwa Congo’ kuko na bo ni ubutaka bwabo.”

Uku kwinangira kwa Leta ya Congo gusa n’ukwasubije ibintu inyuma kuko kwaburijemo izindi nama zari ziteganyijwe ngo zifashe ibihugu byombi kuzahura umubano.

Perezida wa Angola, Joao Lourenço ari na we muhuza mu kibazo cy’u Rwanda na RDC, aherutse kuvugira mu Nteko Rusange ya Loni ko azakomeza gukora ibishoboka byose ibihugu byombi bikagera ku mwanzuro w’amahoro.

Minisitiri Nduhungirehe (iburyo) ubwo aheruka mu nama i Luanda, aho yahuriye na Minisitiri Wagner wa RDC (ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .