00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu yo kwitatsa kwa Perezida Ndayishimiye mu mboni za Mukuralinda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 February 2025 saa 01:59
Yasuwe :

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yatangaje ko amagambo Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, amaze iminsi avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye, nta shingiro afite.

Yabigarutseho mu Kiganiro na Televiziyo Rwanda cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zirimo ibirebana n’ibihano Abadepite bagize Intego Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) basabiye u Rwanda ndetse no ku mutekano w’igihugu muri rusange.

Ku wa 11 Gashyantare 22025, ubwo yasuraga abaturage bo muri Komini Bugabira mu ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, Ndayishimiye yavuze ko Abarundi biteguye guhangana n’Abanyarwanda.

Ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”

Alain Mukuralinda yatangaje ko ibyo gutera u Burundi Perezida Ndayishimiye yavuze, nta shingiro bifite ahubwo ko bigamije kuyobya uburari ku byo we na Perezida Tshisekedi batangaje byo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ati “Urashinja u Rwanda umugambi wo kugutera ndetse ukavuga ukuntu rushuka abana b’Abarundi rukajya kubatoreza muri RDC, ntabwo rubatoreza mu Rwanda kugira ngo bazatere igihugu cyabo bafatanyije n’u Rwanda ariko ntugaragaze impamvu u Rwanda rushaka kugutera.”

Yunzemo ati “Ese koko umuntu uvuga kuriya, iyo mpamvu ayizi ntiyaba yishyize ku karubanda? Kuki atayivuga? Ni ukuvuga gusa ngo umugambi twarawumenye barashaka kugutera? Kuki bashaka kugutera?”

Mukuralinda yavuze ko no mu mateka y’ibihugu byombi nta na rimwe byigeze bihangana buri kimwe kigamije kwagura ubutaka bwacyo kuko Ndayishimiye abeshya ko ari wo mugambi u Rwanda rufite.

Ati “Nta na rimwe twigeze tuvuga ngo dore igice u Burundi bwafashe kivuye ku Rwanda cyangwa icyo u Rwanda rwafashe. Ntabwo ari uyu munsi rero bigiye kuba. Ibyo ni ibyo yitwaza ngo rurashaka kwagura igihugu rutera u Burundi.”

Yavuze ko izo mvugo za Ndayishimiye zigamije kuyobya uburari no guhishira umugambi afitanye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho.

Ati “Ikintu umuntu yakeka ko cyihishe inyuma, ni umugambi afite, afatanyije na RDC n’abayobozi bayo. Turavuga ibyo amaze iminsi avuga ariko ntiwibagirwe ibyo yabwiye urubyiruko muri Congo ababwira ngo mugomba gufasha bene wanyu bo mu Rwanda baraboshye. Ni ukubafasha bakibohora. Kwibohora se ni iki? Ni ukwibohora ubuyobozi buhari.”

Uyu muvugizi yagaragaje ko nubwo ibyo byavuzwe bamwe bakabifata nk’imikino ariko bitagarukiye aho kuko na mugenzi we wa RDC, Tshisekedi na we yatangaje ku mugaragaro ko azashyigikira ushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse anemeza ko azarasa i Kigali bitamusabye ko ahaguruka i Kinshasa.

Ati “Mukanya baba bahuje ingabo, ejo bundi baba barashe i Rubavu, batangira gushyira mu bikorwa ibyo bavuze. Habaye inama nk’aho wakagiye mu murongo wayo, wowe wongereye abasirikare. Ese ahubwo ntiwaba uri kwitanguranwa kugira ngo ejo ibikorwa uri gukora, nubifatirwamo cyangwa bikagaragarira amahanga uzavuge ngo nari narabibabwiye, narabatangaga kuko nari namaze kuvuga ko bashaka kuntera?”

Yongeyeho ko imvugo za Ndayishimiye zigamije guhishira uwo mugambi afitanye na Tshisekedi wo gushoza intambara mu Karere k’Ibiyaga bigari no gushyamiranya abaturage bashingiye ku moko.

Abanyarwanda ntibakwiye kwiregangiza ibivugwa

Mukuralinda yasabye Abanyarwanda kutirengagiza ibivugwa cyane ko bagiye babona ko ababivuga, banabigerageza kubikora, abasaba kugirira icyizere inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ati “Abanyarwanda ntabwo bagomba kwirengagiza ibivugwa, ntabwo bagomba kubifata nk’imikino kuko baranabibonye ko ababivuga bagerageza ku bishyira mu bikorwa. Ku rundi ruhande ntabwo bagomba gutera icyizere abashinzwe umutekano wabo baba ingabo, abapolisi ushinzwe umutekano wese kuko barabibona ko inshingano zabo bazuzuza.”

Yongeye gushimangira ko ingabo z’u Rwanda zifite ubwirinzi bwarinda n’ibisasu biba birasiwe kure nk’uko byagaragaye, cyane ko nta muntu ushobora guhirahira ngo atere ubutaka bw’u Rwanda uretse kubikorera kure.

Abanyarwanda kandi basabwe gukomeza ubuzima bwabo, gahunda zabo, ariko ntibanirengagize ibyo byose bivugwa.

Yashimangiye ko mu gihe hari ikibazo cy’umutekano muke ku Rwanda, rudashobora guhara umutekano warwo ahubwo abo bireba bagomba gukomeza gusobanura imiterere y’ikibazo n’inzira zo kugera ku bisubizo mu buryo burambye.

Kugeza ubu Ingabo z’u Burundi zifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurwanya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ubufatanye u Rwanda rwamaganye kuko FDLR imaze imyaka myinshi igerageza kuruhungabanyiriza umutekano kandi iracyabifite mu mugambi.

Ubufatanye bwa Leta y’u Burundi na FDLR bwarenze imbibi za RDC kuko iyi Leta icumbikira abayobozi bakuru b’uyu mutwe w’iterabwoba, igategura inama zabo, ndetse bivugwa ko bafite inyubako mu mijyi irimo Bujumbura.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yashimangiye ko amagambo ya Ndayishimiye nta shingiro afite
Perezida Ndayishimiye Evariste aherutse kubwira abaturage be ko yamenye umugambi w'u Rwanda wo gutera igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .