U Rwanda rushobora kwisubiraho ku cyifuzo cyo kuva muri ICGLR

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rushobora kwisubiraho ku cyifuzo rwari rwagaragaje cyo kwivana mu Nama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) nyuma y’uko hagaragajwe ubushake buke bwo kugarura umutekano mu karere.

Muri Nzeri umwaka ushize Leta y’u Rwanda yatangaje ko iri gusuzuma niba ishobora kwivana muri ICGLR, nyuma y’uko uyu muryango unaniwe kurandura FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

ICGLR yashyizweho mu 2006 nyuma y’ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga irimo n’Umuryango w’Abibumbye, ihabwa inshingano zo guhuza, kugenzura no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko bakiri mu biganiro kuri icyo kibazo, gusa agaragaza ko hari ubushake bw’ibihugu bigize umuryango mu kugarura umutekano mu karere.

Yagize ati “Iki kibazo kiracyari mu biganiro, cyane ukurikije ubushake bushya bwagaragajwe n’inama yahuje ibihugu bitatu i Kinshasa.”

Iyo nama yabaye muri Gicurasi uyu mwaka, yahurije hamwe Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na João Lourenço wa Angola.

Muri iyo nama abakuru b’ibihugu bemeranyije ubufatanye mu kubaka umutekano mu karere, hibandwa ku kurandura imitwe yitwaje intwaro cyane cyane iboneka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nduhungirehe yavuze ko bagiye gukomeza gukorana mu gushakira amahoro n’umutekano akarere.

Abajijwe niba bidasobanuye ko amahirwe menshi ari yo kuguma muri ICGLR, yagize ati “Yego, ICGLR yahawe inshingano n’itangazo ry’inama ya Kinshasa. Tugiye gukorera hamwe ku bibazo by’umutekano biri mu karere.”

Ibikorwa bya ICGLR ku Rwanda bikunze kugaragara iyo habayeho kurengera ku ngabo ziri ku mupaka w’u Rwanda na Congo aho itsinda rya ICGLR rishinzwe ubugenzuzi, EJVM ariryo ryitabazwa ngo rigaragaze uwarengereye undi.

ICGLR igizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, Burundi, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Congo Brazzaville, Tanzania na Zambia. Icyicaro cyayo kiri i Bujumbura mu Burundi.

Iyo nama yabaye muri Gicurasi uyu mwaka, yahurije hamwe Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na João Lourenço wa Angola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza