00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Bwongereza byiyemeje kurushaho guteza imbere umubano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2024 saa 08:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe kuri uyu wa Kane yifashishije telefone, yaganiriye na Ray Edward Harry Collins, Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza akaba n’Umudepite, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize kuri X, yatangaje ko Nduhungirehe na Collins baganiriye ku bufatanye mu iterambere hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, n’uburyo byakomeza gutezwa imbere.

Collins mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko mu byaganiriwe harimo n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko ku by’agahenge gaherutse kwemerezwa i Luanda muri Angola hagati y’impande zihanganye muri Congo, kasabwe n’ibihugu birimo u Rwanda.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bahuriye i Paris, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu iterambere ry’impande zombi, ikibazo cy’abimukira n’ibindi.

Collins na Nduhungirehe baganiriye ku iterambere ry'umubano w'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .