Tariki ya 15 Ukuboza 2024, Perezida Kagame na Felix Tshisekedi bazahurira mu biganiro i Luanda hashakwa umuti w’umwuka mubi umaze imyaka hagati y’impande zombi.
Ni inama ikurikiye izabaye mu bihe bitandukanye zahuzaga Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi n’uwa Angola nk’umuhuza muri ibi biganiro. Ku wa 25 Ugushyingo 2024 impande zombi zemeranyije kuri gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR nyuma y’aho u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu 2022.
Intumwa yihariye y’u Bwongereza ishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, Tiffany Sadler yageze mu Rwanda kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024 ivuye muri DRC.
Yabwiye itangazamakuru ko yaganiriye n’abantu benshi bo muri icyo gihugu, ndetse yageze mu nkambi zirimo abavuye mu byabo, akababaro yahavanye gatuma yifuza ko ikibazo cyakemuka.
Yagaragaje ko u Bwongereza bushyigikiye ko u Rwanda na RDC bigirana ibiganiro kandi ko hari icyizere ko mu impera z’iki cyumweru hazasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi.
Ati “Mfite icyizere ko ibiganiro bya Luanda hari imyanzuro bizageraho hagasinywa amasezerano. Ndatekereza ko izaba ari intangiriro y’igisubizo kuruta uko byaba ari iherezo ry’ikibazo.”
Mu mpera za Nzeri 2024, Perezida Tshisekedi yabwiye Inteko ya Loni, ko yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ariko icyatunguranye ni uko hari imwe mu myanzuro yemeranywagaho n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, uwa RDC agatangaza ibitandukanye na yo.
Tiffany yakomeje gushimangira ko hari amahirwe menshi ko amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi azasinywa.
Ati “Umwuka ni mubi cyane ndetse bigaragara ko agace gakeneye amahoro mu buryo bufatika…ariko ndacyafite icyizere ko nk’u Bwongereza dushyigikiye ibihugu biri mu nzira yo gushaka uko byashyira umukono ku masezerano y’amahoro kandi nizeye ko aya masezerano yagerwaho mu empera z’iki cyumweru.”
Mu rugendo ruva i Goma yerekeza mu Rwanda ngo yatunguwe no kubona urujya n’uruza rw’abacuruzi n’abantu basanzwe bahahirana, agahamya ko “igihe amahoro yaba abonetse ibikorwa by’ubucuruzi byabyungukiramo cyane muri aka karere.”
Imibare ya IOM igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2024, abarenga miliyoni 1.9 bahunze imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru, bose bibumbiye mu miryango 439.446.
Mu bahunze, 1,135,975 bangana na 58% ni abagore, 809,927 bangana na 42% ni abagabo na ho abana ni abana bari munsi y’imyaka itanu ni 353,045.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!