00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwafatiye ibihano Abanyamerika 963 barimo Perezida Joe Biden

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2022 saa 07:51
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’amahaga y’u Burusiya yasohoye urutonde rw’Abanyamerika 963 batemerewe kwinjira muri icyo gihugu, mu rwego rwo gusubiza ibihano abayobozi babwo bwafatiwe.

Itangazo iyo minisiteri yasohoye kuri uyu wa Gatandatu rigaragaraho amazina y’abayobozi barimo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken, Umuyobozi wa FBI, Christopher Wray n’abandi.

Yakomeje iti "Muri gahunda yo gusubiza ku bihano Leta zunze Ubumwe za Amerika yakomeje gufatira u Burusiya ndetse bijyanye n’amaperereza agiye gukorwa ku bantu bari ku rutonde rwacu, Miisiteri y’ububanyi n’amahanga itangaje urutonde rw’abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika babujijwe kwinjira mu Burusiya."

U Burusiya bwatangaje ko ibihano Amerika ikomeza gufatira iki gihugu, na cyo kizagenda gishyiraho ibisa na byo.

Ni ibihano byatangijwe n’urugamba u Burusiya bwagabye kuri Ukraine guhera ku wa 24 Gashyantare.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yavuze ko ibi bihano itifuzaga kubishyiraho, ariko byabaye ngombwa kubera uburyo ubutegetsi buriho muri Amerika bukomeje gushyira imbere imiyoborere y’isi yubakiye ku bisigisigi bya gikoloni.

Ikomeza iti "U Burusiya ntibushaka ihangana ndetse bukomeje gufungura amarembo ku biganiro byeruye, mu bwubahane, bitandukanya Abanyamerika twubahana n’abategetsi ba Amerika bahembera urwango ku Burusiya ndetse n’ababashyigikira. Abo ni bo bashyizwe ku rutonde rw’umukara rw’u Burusiya."

Iyi minisiteri yanatangaje ko igiye gufatira ibihano abayobozi 26 bo muri Canada, batemerewe kwijira ku butaba bw’u Burusiya.

Umubano ukomeje kuba mubi hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .