Tshisekedi yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura ku gicamunsi, avuye i Brazaville muri Repubulika ya Congo, aho yahuriye na Denis Sassou Nguesso.
Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko Tshisekedi na Ndayishimiye bagiranye ikiganiro cy’amasaha agera kuri abiri, cyari cyerekeye ku bufatanye bw’ibihugu byombi, by’umwihariko ku mutekano.
Byagize biti “Kuri iki Cyumweru, Perezida Félix Tshisekedi yahuriye i Bujumbura na mugenzi we, Evariste Ndayishimiye mu ruzinduko rw’ubucuti. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye mu gihe kigera ku masaha abiri, ku ngingo z’ubufatanye n’umutekano.”
Nk’uko ibi biro byabisobanuye ko ubwo Tshisekedi yajyaga i Brazaville, uruzinduko rw’i Bujumbura na rwo rugamije gushaka ibisubizo ku iterambere n’umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari, binyuze mu nzira ya dipolomasi.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi “ari igihamya cy’uko abakuru b’ibihugu byombi biyemeje kwagura ubufatanye, mu ntumbero ihuriweho yo guteza imbere amahoro, umutekano, imibereho y’abaturage b’impande zombi n’iterambere ry’ubukungu.”
Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zifatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo irimo RED Tabara, FOREBU na FNL, kuva mu 2022, zikanifatanya kurwanya umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu 2023.
Ubufatanye bwo kurwanya M23 bwatangiye mu Ugushyingo 2023, mu gihe Perezida Tshisekedi yanengaga umusaruro w’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ubufatanye bwafashwe nko kugambanira uyu muryango kuko EAC yari yaremeje ko ingabo zayo zizitambika impande zishyamiranye kugira ngo zemere kujya mu biganiro byavamo umuti urambye w’umutekano umaze imyaka myinshi warahungabanye mu burasirazuba bwa RDC.
Perezida Ndayishimiye yashyigikiye ibikorwa by’ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Amajyaruguru, agaragaza ko iyo “inzu y’umuturanyi irimo gushya, wihutira kuyizimya” kuko ngo hari ubwo na we yazagutabara mu gihe wagize ibyago.
Abakuru b’ibihugu byombi bongeye guhura nyuma y’iminsi umunani Leta ya RDC ishimangiye ko idateze kugirana na M23 ibiganiro bitaziguye. Ni ubutumwa bwaciye amarenga ko yiteguye gukomeza kurwanya uyu mutwe, yifashishije imbaraga z’igisirikare.
Mu gisa no gutegura urugamba bundi bushya, Perezida Tshisekedi tariki ya 19 Ukuboza 2024 yahinduye Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, umuyobozi w’ingabo ziri ku rugamba mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru n’abandi bofisiye bakuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!