00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yingingiye Ingabo za EAC kutorohera M23

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 02:56
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yingingiye ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe mu Burasizuba bwa Congo, kumufasha guhangana na M23.

Izi ngabo zikuriwe n’Umugaba Mukuru ukomoka muri Kenya, Maj Gen Jeff Nyagah, zatangiye koherezwa muri Congo mu Ugushyingo umwaka ushize, kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyemezo by’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yabereye i Luanda muri Angola.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu ari naho Tshisekedi yahuriye na Maj Gen Jeff Nyagah, yanzuye ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo.

Itangazo ry’imyanzuro rigira riti “Abakuru b’ibihugu bemeje ko impande zose zihagarika imirwano. Imitwe yitwaje intwaro ikomoka hanze y’igihugu isubira mu bihugu byayo, kandi bategetse abagaba bakuru b’ingabo guhura mu gihe kitarenze icyumweru bakagena uburyo bukwiriye bwo kohereza ingabo.”

Iyi nama ntaho yigeze igaragaza ko ingabo za EAC zemerewe kwinjira mu mirwano hagati ya M23 n’Ingabo za Congo, FARDC, icyakora inama ya Luanda yari yemeje ko mu gihe M23 itakubahiriza ibyo isabwa, hafatwa undi mwanzuro wo kuyigabaho ibitero.

Ibyo bitero byagabwa kuri uwo mutwe mu gihe wanze kubahiriza ibyo wasabwe byo gusubira inyuma, icyakora nabyo byasaba ko abakuru b’ibihugu baterana bakabyemeza.

Mu gihe mu myanzuro y’inama ya Bujumbura ntaho itanga inshingano zo kurwana ku ngabo za EAC, Tshisekedi ubwo yahuraga na Maj Gen Nyagah kuri uyu wa Gatandatu yamusabye kutorohera M23.

Mu mashusho yagiye hanze Tshisekedi ari kumwe n’abarimo Maj Gen Nyagah ndetse na Perezida wa Kenya, William Ruto, yagize ati “Ntimworohere M23. Byaba bibi abaturage babahindukiranye. Mwaje kudufasha ntabwo mwaje ngo tugire ibibazo, mubimenye. Mukorane n’abaturage.”

Ingabo za EAC zimaze iminsi zicunga umutekano mu duce M23 iherutse kuvamo muri Kivu y’Amajyaruguru, yubahiriza ibyemerejwe mu nama ya Luanda.

Icyakora ku rundi ruhande, M23 ikomeje gutsimbura ingabo za Leta mu tundi duce twa Kivu y’Amajyaruguru muri Kitchanga na Sake mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Umutwe wa M23 watangaje ko wubuye imirwano ugamije kwirwanaho, nyuma yo kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta zifatanyije n’indi mitwe nka Mai Mai ndetse na FDLR bakorana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .