Muri Nyakanga 1994 ubwo Ingabo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, igihiriri cy’impunzi zirenga miliyoni ebyiri zavuye mu Rwanda zigana mu yahoze ari Zaïre, zinjirira i Goma na Bukavu.
Muri abo hari harimo n’Ingabo za Leta ya Habyarimana, zambutse imbibi zikajya kwisuganyiriza hakurya kugira ngo zizasubukure Jenoside zice Abatutsi. Nyuma y’aho, umutwe wa FDLR wahoze witwa ALIR wadukanye imbaraga, Abacengezi na bo batangira kugaba ibitero bya hato na hato ku gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Top Congo FM aho yagiye kwivuriza mu Bubiligi, Tshisekedi yirengagije ibi byose, maze avuga ko ahubwo Zaïre yatabaye u Rwanda kuko rwari rugiye guhura n’akaga kataraboneka.
Mu magambo ye yavuze ko Zaïre “yakijije u Rwanda amakuba akomeye yari kuba iyo tudafungura imipaka ngo twakire igihiriri cy’impunzi”.
Tshisekedi yavuze ko nubwo ngo ibyo byabaye, ku bw’ibyago umuryango mpuzamahanga watumye muri abo bantu bahungaga “hinjira n’abanyabyaha bakoze Jenoside, bakinjira ku butaka bwacu bafite intwaro zabo”.
Ati “Ntabwo twazibambuye. Uyu munsi umuzigo wavuye ku Rwanda uza kuri twe, ingaruka zigera ku baturage b’igihugu cyacu.”
Yirengagije ukuri
Tshisekedi yirengagije ko hari n’ibindi bihugu byakiriye impunzi, ariko bigakora ibitandukanye n’ibyo ubutegetsi bwa Zaïre bwakoze. Nka Tanzania, mu mpera za Mata 1994, abinjiraga muri icyo gihugu bambuwe intwaro ndetse Tanzania nk’igihugu cyari umuhuza w’u Rwanda na FPR-Inkotanyi kizi ibyabaga mu Rwanda cyafashe bamwe mu bayobozi bakuru bagize uruhare mu bwicanyi.
Urugero ni ruharwa Jean Baptiste Gatete wafashwe akarekurwa nyuma y’uko Interahamwe yari ayoboze zakoze imyigaragambyo baramurekura ariko abwirwa ko atazaba muri icyo gihugu ahungira muri Zaïre yari indiri y’Interahamwe.
Nyuma Gatete yaje gufatwa n’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha akatirwa gufungwa burundu.
Hari ifoto y’ikirundo cy’imihoro yasakaye cyane kuri internet ivuga ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania ubwo impunzi zivanze n’abicanyi zinjiraga iki gihugu kuko inzego z’umutekano zabatse intwaro zose bari bitwaje harimo niza Gakondo.
Ubutegetsi bwa Zaïre bujya guha rugari Abajenosideri, bwari bubizi neza ko ari abantu ba Perezida Habyarimana, umuntu wari inshuti na Mobutu kuko umwe yitaga undi “Grand-frère’ undi akamwita ‘Meilleur ami’.
Yatsembye ko atazashyikirana na M23
Yagize ati “Nta na rimwe rizima, mu gihe cyose nzaba ndi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nzigera nicarana n’intumwa za M23 cyangwa se AFC mu mishyikirano. Icyo navuze, ni uko nshaka kuvugana n’u Rwanda, bitari ugushyikirana.”
Yakomeje agira ati “Niba nshaka kuvugana n’u Rwanda, ni ukubabwira ngo ikibazo cyanyu ni ikihe kugira ngo mutureke dutuje [...] niba mutekereza ko hari ikintu kiri iwacu, twabikemura bikarangira. Bavuze FDLR, uyu munsi turi i Luanda tuganira kuri ibyo, guhagarika imirwano hanyuma tukareba uko ikibazo cya FDLR cyakemuka.”
Ibyo avuga ko igihugu cye cyiteguye gukemura ikibazo cya FDLR, ni amakabyankuru kuko hashize imyaka irenga 30 aho kugira ngo RDC yambure intwaro uyu mutwe, irushaho ahubwo gukorana na wo.
Ubu FDLR yivanze n’igisirikare cya Congo mu ntambara yo kurwanya M23, ndetse abarwanyi b’uyu mutwe, bahawe impuzankano, imishahara, imbunda n’ibindi. Tshisekedi ubwe, kenshi yavuze ko FDLR itakibaho, indi nshuro akavuga ko abayigize ari abantu b’abasaza badashobora guteza ikibazo u Rwanda ariko akarenga agakorana na nayo.
Abasesenguzi bakunze kumvikanisha ko kugira ngo ikibazo cya FDLR gikemuke, bizabasa ko Leta ya Tshisekedi igira ubushake mu kwitandukanya n’uyu mutwe ukomeje guteza umutekano muke no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!