Abakuru b’ibihugu bigize iyi miryango yombi baraganira ku buryo intambara ikomeje hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yahagarara, n’uko Uburasirazuba bwa RDC bwabona amahoro n’umutekano birambye.
Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, ku wa 7 Gashyantare 2025 yari yemereye itangazamakuru ko uyu Mukuru w’Igihugu azajya muri iyi nama kugira ngo ageze kuri bagenzi be ibyifuzo afite birimo kuba M23 yarekura ibice byose igenzura.
Mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare, ikinyamakuru Jeune Afrique cyagaragaje ko Tshisekedi yahinduye gahunda ye, ahitamo kwitabira iyi nama yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho (video-conference).
Tshisekedi kandi yohereje Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, i Dar es Salaam kugira ngo amuhagararire.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gashyantare, yatangaje ko abarwanyi babo batazigera bubahiriza umwanzuro ubasaba kuva mu bice bagenzura, kuko ngo waba ari gashozantambara.
Mbere y’uko abakuru b’ibihugu bahura, habanje kuba inama ihuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri EAC na SADC. Na yo ntabwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, yayitabiriye, ahubwo yohereje Ambasaderi wa RDC muri Botswana kugira ngo amuhagararire.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!