00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi natemera kuganira, ingabo ze bazazishorera bazigeze i Kinshasa - Senateri Uwizeyimana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 February 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Umusesenguzi mu bya Politiki, Senateri Evode Uwizeyimana, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, natemera kuganira n’Umutwe wa M23, ingabo ze bazazishorera bakazigeza i Kinshasa.

Yabigarutseho mu Kiganiro cya RBA, Inkuru mu Makuru cyagarukaga ku myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama hemejwe ko hazasubukurwa ibiganiro bitaziguye hagati ya RDC n’imitwe inyuranye yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, by’umwihariko umutwe wa M23.

Nubwo byemejwe ko RDC igomba kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, Perezida Tshisekedi yakunze gutangaza kenshi ko adashobora kuganira n’umutwe yita uw’Iterabwoba.

Ubwo Umunyamakuru yabazaga Senateri Evode Uwizeyimana niba abona Tshisekedi azemera kwisubiraho akemera ibiganiro, yavuze ko mu gihe atabyemera ingabo ze zizakubitwa inshuro.

Ati “Ikintu kiboneka ni uko natemera kuganira, ziriya takataka ze ngo ni ingabo bazazishorera bazigeze muri Kinshasa. Ndazita takataka buriya abantu bacuruzaga boutique bavuga ngo ni takataka uba usanga ibyuma by’imodoka, umunyu, ibibiriti byose biri aho, n’ingabo za Tshisekedi ni ko zimeze.”

Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo izo takataka ze rero bazazishorera bazigeze mu marembo ya Kinshasa kubera ko harakora ibintu bibiri. Kimwe ni ukwemera ibiganiro mukagira icyo mwumvikanaho, cyangwa se hagakora agatuza k’ibiturika kandi ibigaragara ku kibuga, ntabwo agatuza k’ibiturika kari ku ruhande rwe.”

Yakomeje ashimangira ko hagiye gukurikiraho kureba niba amasezerano azashyirwa mu bikorwa cyane ko imiryango ya EAC na SADC yemeje ko igisubizo gishoboka ari ukuganira.

Yakomeje agaragaza ko igiteye urujijo na none ari uko igisirikare cy’u Burundi kiri kohereza izindi ngabo mu Burasirazuba bwa RDC bishobora gukoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro.

Umudepite w’u Rwanda mu Nteko ya EAC, Amb. Fatuma Ndangiza na we wari muri icyo kiganiro, yagaragaje ko imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje ibyo bihugu ari intangiriro nziza iganisha ku gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yakomeje ashimangira ko mu gihe Tshisekedi yakomeza kwinangira ashobora kwisanga igihugu cye gicitsemo ibice cyangwa ubutegetsi bwe bugakurwaho n’abaturage ba RDC barwanira uburenganzira bwabo.

Ati “Hari n’amateka menshi, utagiye na kure igihugu cya Sudani y’Epfo uyu munsi, kuba cyarageze igihe kikabona ubwigenge bwacyo buriya barwanye intambara yamaze imyaka 50 na Sudani y’Amajyaruguru yari yarabimye uburengnzira bwo kuba abanyagihugu, bafite politiki y’ivangura ishingiye ku ruhu, amadini, banga kubakira bakora ibishoboka. Nubwo bari bafite imbaraga ariko amaherezo babiyomoyeho bakora Leta yabo.”

Yakomeje ati “Nibadakemura iki kibazo byose birashoboka. Iyo urebye aha mu Rwanda FPR n’amateka yayo, uziko Habyarimana yayanze akanga rwose Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga na Politiki mbi. Abanyarwanda bageze igihe, FPR iharanira uburenganzira bwabo haba intambara yo kubohora igihugu uyu munsi dufite u Rwanda. Ni ukuvuga ngo ntabwo wakirengagiza abanyagihugu baharanira uburenganzira bwabo ngo ukoreshe imbaraga.”

Amb. Fatuma Ndangiza yashimangiye ko abenegihugu barwanira uburenganzira bwabo bishobora kubatwara igihe kinini ariko amaherezo bagera ku ntsinzi, yemeza ko inzira nziza yo gukemura icyo kibazo ari uko Tshisekedi yakemera kuganira n’umutwe wa M23.

Ati “Ni ukuvuga ngo nubwo wakoresha imbaraga uyu munsi ukabatsinda, kubera ko bafite impamvu barwanira n’ubwo bushake bwo kuba mu gihugu cyabo n’ubwo burenganzira, ntabwo byaramba. Wabica, ejo abuzukuru babo bazavuka bazaharanira ubwo burenganzira. Nkumva inyungu Tshisekedi afite ari uko yagana amahoro, agakemura icyo kibazo.”

Yashimangiye ko ari ubwa mbere Perezida Tshisekedi yemeye ko RDC yaganira n’umutwe wa M23 bityo ko kubishyira mu bikorwa bizageza ku iherezo ikibazo cy’umutekano muke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .