Tito Rutaremara yavuze ku itegeko ryeguje abayobozi bakomeye barimo abaminisitiri barindwi (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Kanama 2019 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Tito Rutaremara ni umwe mu bantu bazi neza amateka y’u Rwanda nyuma ya Jenoside ndetse na mbere yayo nk’inararibonye. Yabaye mu myanya itandukanye y’ubuyobozi aho yakoze nk’Umuvunyi Mukuru, ubu akaba ari Umusenateri.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Inteko Ishinga Amategeko ni rumwe mu nzego zari zihanzwe amaso mu kunga abanyarwanda, aho yari inategerejweho gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu n’abagituye binyuze mu gushyiraho amategeko n’ibindi.

Yari Inteko irimo abantu bo mu mashyaka atandukanye, aho byari bigoranye ngo bahuze ibitekerezo ku ngingo runaka byakomezwaga no kuba badahuje amateka. Yarimo bamwe mu bo imiryango yabo yari imaze gutsembwa, abari bamaze igihe mu buhunzi, abari mu buyobozi bwagize uruhare muri Jenoside ariko bo bakitandukanya nabwo gutyo gutyo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Tito Rutaremara yagarutse ku bihe bikomeye Inteko Ishinga Amategeko ya mbere yanyuzemo, birimo kutumvikana ku mirongo imwe n’imwe ariko ubu akaba yishimira umusanzu wayo muri iki gihe mu iterambere ry’igihugu.

Tito yavuze ko inteko ya mbere yagiyeho, yari ifite imyumvire itandukanye ku buryo byari n’imbogamizi ku ishyirwaho ry’amategeko amwe n’amwe.

Yatanze urugero ku itegeko rishyiraho Ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, aho amashyaka amwe atari arishyigikiye.

Ati “Abadepite benshi cyane nko muri PL n’abandi bati hakwiye gufasha abantu bose bangirijwe ibyabo. Ugasanga andi mashyaka ari kuvuga ati hakwiye gufashwa abakene bose, ni uko ibitekerezo byagendaga, bamwe bati kuki ari bariya kandi hari abandi bakennye.”

Yakomeje avuga ko abadepite bamwe batumvaga ko “harimo abagizwe abakene kuko babitewe, bishwe, bakaba barakomeretse, bariciwe ababyeyi. Ubundi mu mategeko mpuzamahanga abakorewe Jenoside bakwiye kwishyurwa kuko barishwe, bagirirwa nabi. Ariko leta ntabwo yari ifite ibyo kwishyura”.

Iyo myumvire yo kuba hari abadepite batabonaga ko hari ababyeyi b’incike za Jenoside biciwe imiryango yakabitayeho bagasigarana n’ubumuga ku buryo batabona n’uko bivuza, yari imbogamizi mu mikorere y’inteko.

Ati “Izo mpaka zabaye igihe kirekire, abatabishaka na bo nka za MDR bati abakene bose bakwiye kwishyurirwa. Ariko ntibarebe ko hari abakene babitewe n’uko hari ababagiriye nabi. Ni nacyo gituma iryo tegeko rya FARG ryagiyeho bitinze kuko kwari ukugira ngo abantu baganire babyumve.”

Atanga urugero kandi ku itegeko ryo gukuraho igihano cy’urupfu, aho bamwe bavugaga ko bidakwiye ko gikurwaho mu gihe abantu bamwe biciwe ari nabyo byatumye mu gihe inteko yakoreraga mu nzibacyuho kurikuraho byananiranye kuko abadepite bataryumvikanyeho.

Ati “Bamwe bati kwica abantu si cyo gihano cyonyine, hari ibindi bihano. Ntabwo abantu baba barapfuye ngo wongere wice n’abandi. Ibyiza ni uko twashaka ibihano bindi aho gushaka iby’urupfu ariko ndibuka ko mu nzibacyuho byananiranye, abashakaga ko igihano cy’urupfu kivaho tubura ubwiganze.”

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ryateye impaka

Senateri Rutaremara yavuze ko nk’itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, ryamaze igihe kinini rigibwaho impaka kuko harimo abantu bari bagishenguwe no kuba batazi aho ababo bari n’abandi bari bakomeye ku muco wo gushyingura ku rugo.

Ati “Ryamaze igihe ritanyuramo biturutse kuri ibyo, hari abantu batanabishakaga ibyo by’amarimbi bati ibyo mugiyemo ni ibiki? Ryarimo kureba uko ashyirwaho, uko atunganywa…hari bamwe bavugaga bati muravuga amarimbi tutazi n’aho abacu bari?”

“Cyangwa ukumva ati ko abanjye nari narabashyize iwanjye hafi yanjye kuki bagira ngo bashyireho amarimbi? Iryo ryamaze igihe, ngira ngo ryatambutse ejo bundi aha.”

Itegeko ryirukanishije abayobozi benshi

Abazi neza politiki y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaza ko kimwe mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, harimo itegeko ryo kugenzura Guverinoma kuko ryasize ba minisitiri barenga barindwi beguye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko agasimburwa.

Rutaremara avuga ko ryagombaga kujyaho kuko akazi k’abadepite ka mbere ari ugukora amategeko, kugenzura guverinoma no kwigisha abaturage.

Muri icyo gihe, umurimo ukomeye w’inteko wari uwo gukora amategeko, kugenzura guverinoma ntibikorwe, aho atanga urugero rw’uburyo hatorwaga ingengo y’imari ariko ntihabeho kugenzura uko yakoreshwaga.

Ati “Ibyo rero byagomberaga itegeko. Ntaryo twari dufite. Byari byanditse mu masezerano ya Arusha ko iyo Perezida wa Repubulika yanze kurisinya, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’iminsi icumi arisinya.”

Itegeko ryaratowe, riva mu nteko rigezwa imbere ya Perezida wa Repubulika, Bizimungu Pasteur, kugira ngo arisinye hanyuma risohoke mu igazeti ya leta, undi ntiyarisinya biba ngombwa ko risubira mu nteko.

Ati “Bizimungu yanze kurisinya, dukoze no kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, [Nkusi] nawe aranga; bitewe n’uko Perezida wa Repubulika na bamwe mu bakuru nka ba Ntakirutinka bamubuzaga; biranga. Bimara umwaka umwe, ibiri, tubishaka biranga.”

“Ariko tumaze kugira imyaka itatu turavuga tuti ibintu bizagenda bite ? Tuti twebwe inteko yacu ntabwo ikora umurimo wayo, dukora umurimo umwe w’amategeko, tugatora ingengo y’imari ariko ntitugenzura Guverinoma kandi Itegeko shingiro rirabidusaba kandi rukadutegeka kubikora. ”

Yavuze ko nyuma y’imyaka itatu Abadepite bafashe umwanzuro wo kweguza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, haza Sebarenzi Joseph wahise asinya rya tegeko ubundi imirimo yo kugenzura guverinoma iratangira.

Nta mpamvu ifatika Senateri Rutaremara atanga y’impamvu iryo tegeko ritasinywaga, gusa ashimangira ko byose byari bikubiye mu kuba abantu batarumvaga ibintu kimwe.

Nyuma yo gusinywa, abaminisitiri barindwi bahise bava mu myanya yabo nyuma yo kugaragaraho ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa leta.

Muri bo harimo nka Minisitiri Dr Anastase Gasana wari uw’Ububanyi n’Amahanga ; Minisitiri w’ingufu n’imirimo rusange, Charles Ntakirutinka ; Uwari Minisitiri w’Uburezi, Pierre-Célestin Rwigema n’abandi.

Ati “ Urugero nka ba Ntakirutinka, byari ibibazo byo gutanga amasoko n’abantu b’abacuruzi bafatanyije. Ugasanga bafatanyije gutwara amafaranga ya leta n’ibindi bitari byo. Nk’uw’uburezi, ugasanga yaravuze amashuri yubatswe kandi atarigeze yubakwa. Bagiye birukanwa. Hari n’abataribye ariko ugasanga imirimo bari bashinzwe ntibayikoze nka ba Patrick Mazimhaka, ni imirimo yari yarashinzwe ntiyakorwa kandi ingengo y’imari yaragiye, ntiyakurikira ngo arebe. ”

Kimwe mu byafashije Inteko Ishinga Amategeko ya nyuma ya Jenoside, harimo gushyiraho abahwituzi bavaga muri buri shyaka, bafashaga bagenzi babo mu guhuza ibitekerezo n’ibindi.

Tito asobanura ko wasangaga abantu bakomeye ku mashyaka kurusha gutekerereza igihugu, abahwituzi bakabafasha mu kugira imyumvire imwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza