00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Evode Uwizeyimana yagereranyije RDC n’urugo rutagira nyirarwo

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 January 2025 saa 02:08
Yasuwe :

Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikozwe n’impande zitandukanye byaba ibihugu bifite by’ibihangange n’imitwe yitwaje intwaro bigaragaza icyuho mu miyoborere, agereranya iki gihugu nk’urugo rutagira nyirarwo.

Ubutegetsi bwa RDC bumaze imyaka myinshi buhanganye n’imitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu n’iyavuye mu mahanga, urushije undi imbaraga ugafata agace ukakayobora kandi ukakabyaza umusaruro.

Iki gihugu kandi kimaze imyaka 30 kirimo ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro ariko yinjiye mu bufatanye n’ingabo zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Hari kandi umutwe wa ADF Nalu ukorana na Islamic State n’indi myinshi ihora irwanira muri aka gace.

Mu bihe bitandukanye itsinda ry’impuguke za Loni ryagiye risohora raporo ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, zigakemangwa na benshi kubera amakuru atizewe bakoresha bayakuye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru kandi agahora asubirwamo.

Senateri Evode Uwizeyimana ubwo yari mu Kiganiro ‘Inkuru mu Makuru’ cya RBA yagaragaje ko izo raporo zisohorwa n’impuguke za Loni nta makuru mashya agaragaramo.

Ati “No muri iyi minsi uzi ko ba bantu bitwa ‘Impuguke za Loni’ uzi ko hari raporo baheruka gusohora, biriya bi raporo bimaze kuba byinshi, hari n’igihe ndeba ngasanga bari gusazura ibiraporo bya kera ubundi ugasanga bayoye […] ni raporo navuga z’ibihuha kuko bafata ibintu bisanzwe biri mu itangazamakuru, biri ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo nta kintu na kimwe usoma muri iriya raporo ngo ubone ari gishya.”

Raporo ya Loni igaragaza ko mu biganiro bibera i Luanda harimo ingingo yo gusenya FDLR, ariko ingingo yo kugaba ibitero ku bazaba banze gushyira intwaro hasi bakayitera utwatsi bavuga ko hashobora kuzagira abarwanyi bahasiga ubuzima.

Uwizeyimana ati “Ahubwo akantu nabonyemo gateye impungenge ni aho bavuze ko biriya bintu biganirwa i Luanda bijyanye no kurandura FDLR, mbese ko guseya FDLR bishobora guhungabanya uburenganzira bw’abayigize, ako kantu na ko kanteye impungenge cyane ariko mu bigaragara hari na MONUSCO iri hariya, ariko ni [RD] Congo imeze nk’urugo rutagira nyirarwo buri muntu wese ashobora kwinjira agakoreramo icyo ashaka, agashinga umutwe, agacukura, akiba undi akavuga ibyo ashatse.”

Yashimangiye ko ubutegetsi bwa RDC butsindwa intambara haba mu bya dipolomasi n’intambara, bugahitamo kubeshya abaturage ko intandaro y’ibibazo igihugu gifite ari u Rwanda.

At “Ni igihugu kinini ni yo mpamvu abantu bari Kinshasa bahisemo uburyo bwo guhimba amakuru no kuyakwirakwiza, kuvuga ibinyoma, no kubeshya abaturage babo ariko ugasanga cyane cyane ikigamijwe ari ukugira ngo bagerageze kubabwira bati turimo gutsinda urugamba rwa dipolomasi ariko nubwo duhanganye n’ibyo bibazo, ipfundo ry’iki kibazo ni u Rwanda.”

Senateri Uwizeyimana kandi yahamije ko muri RDC hari amaboko atagaragara ariko akomeye atuma ibibazo birimo icya FDLR n’intambara bitarangira kuko igihe cyose amatangazo asohorwa n’ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga bikorerwa mu gihe kimwe.

Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko RDC yabaye isibaniro ku buryo ari nk'urugo rutagira nyirarwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .