Rusesabagina wayoboye impuzamashyaka MRCD yari ifite umutwe w’inyeshyamba witwa FLN, yagaragaye kuri YouTube avuga ko agiye gukomeza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uyu mugabo ubwo yarekurwaga muri Werurwe 2023, yasezeranye ko atazongera gusubira muri Politiki n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ntabwo Rusesabagina yigeze arinda isezerano rye, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika abarizwamo ntiyizigeze zimubuza gukora ibinyuranyije n’ibyo yemeye.
Kuki Rusesabagina akomeje kurenga kubyo yemeye? Kuki Amerika ikomeje kumuryamaho nyamara ibikorwa bye ingaruka byagize yarazibonye?
Kurikira ikiganiro Indiba y’Ibivugwa kinagaruka ku ntambara ikomeje gufata intera hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban ndetse n’umwuka mubi uri gututumba mu ihembe rya Afurika hagati ya Somalia, Ethiopia na Misiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!