Ni nyuma y’aho ibiganiro byagombaga guhuriza Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi i Luanda, bisubitswe bitewe n’uko u Rwanda na RDC byananiwe kumvikana ku cyifuzo cyo kuba M23 yakwemererwa kwitabira ibiganiro bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa 15 Ukuboza yatangaje ko Guverinoma ya RDC yari yaremeye kuganira na M23, yisubira ku wa 14 Ukuboza 2024.
Yagize ati “Ibaruwa twahawe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, ari we uhagarariye umuhuza, yatwemereye ko Guverinoma ya Congo yemeye kuganira na M23 mu rwego rw’ibiganiro bya Nairobi, ariko twageze i Luanda barabihindura.”
Umwe mu bayobozi bo muri Angola na we yemereye itangazamakuru ko RDC yari yaremeye ibiganiro na M23, ati “RDC yari yeremeye ibiganiro binyuze mu nzira ya Nairobi nk’uko byemejwe n’umuhuza tariki ya 30 Ugushyingo. Ku bw’ibyago, ejo intumwa za RDC zahinduye ibitekerezo, zanga ibiganiro.”
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024, yatangaje ko ibiganiro na M23 bidashoboka kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba wifashisha ibikorwa by’urugomo mu gushaka umwanya muri politiki y’igihugu.
Minisitiri Kayikwamba yagize ati “Ntabwo tuzaganira n’umutwe w’iterabwoba nka M23. RDC yavuye kure. Byageze aho igihugu kiganira n’imitwe yifashisha urugomo n’imbaraga mu kubona umwanya muri politiki, kugira ngo igire ijambo muri politiki cyangwa igere ku mitungo, [ariko ubu] uru rupapuro rwarafunzwe. Ni yo mpamvu bidakwiye.”
Kuri uyu wa 15 Ukuboza, ubwo hasohokaga amatangazo amenyesha ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi byasubitswe, imirwano yari yiriwe iba hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC na M23 muri teritwari ya Lubero.
Ihuriro rya Leta ya RDC rigizwe n’abasirikare b’iki gihugu, imitwe ya Wazalendo na FDLR ni ryo ryagabye ibitero ku birindiro bya M23, rigamije kuyambura ibice yafashe mu bihe bitandukanye.
Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki na M23, tariki ya 14 Ukuboza 2024 yari yatangaje ko imyanzuro rifatirwa mu gihe ridahagararirwa muri ibi biganiro, itarireba.
![](local/cache-vignettes/L1000xH735/rd-5-278bb.jpg?1734332792)
![](local/cache-vignettes/L1000xH702/minisitiri_nduhungirehe_yatangaje_ko_rdc_yari_yaremeye_kuganira_na_m23-d17b4.jpg?1734332792)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/kayikw-2-2ecf6.jpg?1734332792)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!