00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yatangaje ko yiteguye kwifatanya n’u Rwanda mu gucyura abarwanyi ba FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 December 2024 saa 10:32
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko igihugu cyabo cyiteguye kwifatanya n’u Rwanda mu gucyura abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola, kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024 bazahurira i Luanda mu biganiro bigamije gushakira amahoro n’umutekano Uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange.

Zimwe mu ngingo z’ingenzi bazaganiraho harimo gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka. Zishingiye ku myanzuro yemeranyijweho n’intumwa z’u Rwanda, RDC na Angola mu biganiro byabereye i Luanda tariki ya 25 Ugushyingo 2024.

Ibikorwa byo gusenya FDLR bigizwe n’ibyiciro bitatu, birimo gusesengura ibibazo ishobora guteza, gutahura ibirindiro byawo n’aho ibikoresho byayo biri, icyo kuyigabaho ibitero simusiga n’icyo gucyura mu Rwanda abarwanyi bayo. Biteganyijwe ko bizamara amezi atatu, bikazagenzurwa n’urwego ruhuriweho ruyobowe na Angola.

Mu kiganiro cyateguwe n’ikigo CSIS (Center for Strategic and International Studies) cy’Abanyamerika, Minisitiri Kayikwamba yatangaje ko igihugu cyabo cyiteguye gusenya FDLR, kibifashijwemo n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Uyu muyobozi yasobanuye ko ubushize, ubwo ingabo zabo zarangizaga ibikorwa byo gusenya FDLR birimo Umoja Wetu na Sokola 2, Leta ya RDC yatekerezaga ko ikibazo cy’uyu mutwe cyarangiye, biza kugaragara ko yibeshyaga.

Yahamije ko FDLR igihari kandi ko imaze imyaka myinshi ihungabanya umutekano w’Abanye-Congo mu Burasirazuba bwa RDC, bityo ko kuyisenya byaba biri mu nyungu rusange.

Minisitiri Kayikwamba yabajijwe niba ingabo za RDC zizashobora gusenya FDLR, asubiza ko kugira ngo babishobore, bazakenera ubufatanye bw’izindi ngabo, kandi ko mu rwego rwa gisivili, Leta ya RDC izakorana n’iy’u Rwanda.

Ati “Iyo bibaye ibikorwa byo kuyirwanya, hari uruhande rw’igisirikare, haba hari n’uburyo bwo kurambika intwaro, ni bwo dukorana na Komisiyo y’u Rwanda yo gusubiza mu buzima bwa gisivili abari abarwanyi, isanzwe yita ku bahoze muri FDLR bemeye kurambika intwaro. Tuzakora ibishoboka kugira ngo twifashishe ubu bunararibonye bwadufasha kugera ku ntego.”

Nubwo Leta ya RDC yemera ko izasenya FDLR, hari imbogamizi ikomeye yo kuba ingabo z’iki gihugu zisanzwe zifatanya n’uyu mutwe w’iterabwoba mu ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bivuze ko hazabanza igikorwa cyo kwitandukanya.

Perezida Lourenço, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko afite icyizere ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazagirana amasezerano y’amahoro arambye, ubwo bazaba bahuriye i Luanda.

Minisitiri Kayikwamba yatangaje ko Leta ya RDC yiteguye kwifatanya n'u Rwanda mu gucyura abarwanyi ba FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .