00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Joseph Kabila na Moïse Katumbi bahuriye mu misa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2022 saa 08:03
Yasuwe :

Bwa mbere kuva avuye ku butegetsi, Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahuriye mu misa na Moïse Katumbi, umunyapolitiki batacanaga uwaka.

Aba bombi bahuriye muri cathédrale Saint-Pierre et Paul i Lubumbashi, mu gitambo cya misa gisoza ihuriro ry’iminsi itatu ryari rigamije kunga ubumwe bw’abakomoka mu ntara ya Katanga.

Iyo nama yiswe ‘Forum sur la réconciliation Katangaise’ yateguwe na Musenyeri wa Arkidiyosezi ya Lubumbashi, Fulgence Muteba mu rwego rwo kunga abatuye n’abavuka muri iyo ntara kugira ngo bafatanyirize hamwe kuyiteza imbere.

Kabila ni umwe mu bayobozi b’ishyaka PPRD ryahoze ku butegetsi mu gihe Katumbi afite irye yise Ensemble pour la République. Aba bombi akenshi bagiye babaho badacana uwaka kugeza mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwa Kabila.

Mu misa yo kuri iki cyumweru, Katumbi na Kabila bari bicaye hagati yabo harimo umwanya muto. Ubwo misa yari ihumuje, bagaragaye basuhuzanya ndetse basohoka baganira, baseka.

Kabila ukomoka muri Katanga, yageze i Lubumbashi mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru mu gihe Katumbi wigeze no kuba Guverineri w’iyo ntara, yari ahamaze iminsi yitabira iyo nama yatangiye kuwa Gatanu.

Nubwo Musenyeri Fulgence Muteba yatangaje ko iryo huriro basoje ritagamije impamvu za politiki, ababikurikiranira hafi bo niko babibonye.

Impamvu ni uko abanyapolitiki batandukanye bavuka muri Katanga, usanga iyo bageze hejuru barebana ay’ingwe bapfa imyanya ya politiki aho gufatanyiriza hamwe guteza imbere intara n’igihugu muri rusange.

Uku guhura kwa Katumbi na Kabila basanzwe ari abanyapolitiki bakomeye muri Congo, kuje mu gihe habura umwaka ngo habe amatora ya Perezida, aho bivugwa ko Kabila ashobora kuyiyamamazamo.

Kabila yari yicaye mu myanya y'imbere mu misa
Kabila na Katumbi bose bavuka muri Katanga
Aba bayobozi ni ubwa mbere mu myaka itatu bari bahuriye mu misa
Kabila na Katumbi bagaragaye baganira bafatanye ku rutugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .