FDLR izasenywa mu gihe cy’amezi atatu, bikorwe mu byiciro bitatu birimo gusesengura no gutahura ibirindiro byayo, kuyigabaho ibitero no gucyura abayigize bagasubizwa mu buzima busanzwe mu Rwanda.
Nubwo inyandiko yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, uwa RDC Thérèse Kayikwamba Wagner imbere y’umuhuza ari we Angola, impungenge ziracyari zose.
Impamvu ni uko FDLR imaze igihe ikorana bya hafi n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu kurwanya umutwe wa M23, ifashwa na Leta ya Congo mu buryo bwose bushoboka ngo itegure ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, dore ko na Perezida Tshisekedi yagaragaje ko yifuza gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.
FDLR kandi iteye inkeke kuko ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi, biri no mu byatumye M23 ihaguruka.
Kugeza ubu n’ubwo inyandiko yo gusenya uwo mutwe yasinywe, byakozwe hashize umunsi umwe gusa Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Constant Mutamba, agiye muri Gereza i Goma, agasaba imfungwa kugaragaza ibyitso by’umwanzi (Abatutsi n’u Rwanda).
Muri iyo gereza ni naho mu mvugo ikomeye, yavuze ko azakora ibishoboka byose agata muri yombi Perezida w’u Rwanda. Nta muyobozi n’umwe muri RDC wigeze amwamagana cyangwa ngo yitandukanye n’ibyo yavuze.
FDLR izarwanywa ite?
Amakuru yizewe IGIHE ifite, ni uko ubwo u Rwanda na RDC bari bari mu nama i Luanda, Minisitiri Wagner n’intumwa za RDC bemeye ko aribo bazafasha kurandura FDLR.
Iki gihugu cyemeye ko kizi aho FDLR iherereye, bityo ko kuyirwanya byoroshye. Ngo imwe mu ntwaro za mbere bazifashisha, ni ugusaba abagize FDLR kumanika amaboko, bagashyira hasi intwaro ubundi bagafashwa gusubira mu Rwanda.
Ibyo birangiye nibwo u Rwanda ruzemera kugabanya ingamba rwashyizeho z’ubwirinzi, dore ko zijyaho Congo ifatanyije na FDLR byari biri gutegura kuruhungabanyiriza umutekano.
Bivugwa ko mu gihe abagize FDLR bazaba banze gushyira intwaro hasi, aribwo ingabo za Congo zizabahiga zikabarandura ku ngufu.
Nubwo u Rwanda rwabyemeye rukanabisinya, ruvuga ko nta cyizere rubifitiye ahubwo rwabikoze ngo hato rudashinjwa ko arirwo rwazanye amananiza.
Kugeza n’ubu ntabwo haratangazwa igihe kurwanya FDLR bizatangirira, ari nacyo kizaherwaho habarwa amezi atatu ibikorwa byo guhashya uwo mutwe bizamara.
Indi mpamvu kandi u Rwanda ruvuga ko guhashya FDLR bigoranye kuri RDC, ni uko icyo gihugu uretse gukorana na FDLR cyanayihurije hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, bitegura kurwanya u Rwanda.
Hari amakuru y’uko mu Ugushyingo, abarwanyi b’umutwe wa FLN wa Paul Rusesabagina bakuwe mu misozi ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, bashyirwa hafi y’umupaka w’u Rwanda ngo bifashishwe guhangabanya umutekano warwo. Byakozwe n’igisirikare cya Congo.
Tariki ya 17 Ugushyingo 2024, Perezida Tshisekedi wa RDC yagiriye uruzinduko mu Mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, rugamije ahanini gusobanurira abaturage baho impamvu Itegeko Nshinga rya RDC rikwiye guhinduka.
Uwo munsi Perezida Tshisekedi yahuye n’abayobozi ku rwego rwa gisirikare n’abo ku rwego rwa gisivili, abamenyesha ko guhindura Itegeko Nshinga bizamufasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!