Kandidatire yatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr. Ngabitsinze Jean Chysostome, wagaragaje ko mu bazahagararira ishyaka harimo abagore 29 kandi bizeye ko bazongera kugirirwa icyizere cyo gutorwa bakajya guhagararira abaturage.
Yagaragaje ko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bahisemo gushyigikira Perezida Kagame kubera babona ari we ubereye u Rwanda.
Yakomeje agira ati “Abanyarwanda turabizeza ko PSD yaharaniye ko imibereho myiza, ubutabera ubwisungane ndetse n’amajyambere bigera kuri bose kandi ko ariyo gahunda ikomeje kuko icyari kigoranye, cyari kigoramye icyo twarwaniraga kwari ukugira ngo abanyarwanda bose, bishyire bizane kandi byagiye bigerwaho.”
Dr Ngabitsinze yagaragaje ko ishyaka PSD ryakunze kwitabira amatora y’Abadepite guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi abanyarwanda bakomeje kubagirira icyizere.
Ati “Nta matora PSD itigeze yitabira nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko icyo Abanyarwanda batwitegaho ari uko gahunda nziza z’igihugu dukomeza kuzishyiramo imbaraga tugashyigikira cyane, umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko ari we ubereye abanyarwanda.”
PSD yagaragaje ko nubwo umubare w’abakandida bigenga ku mwanya w’abadepite ukomeje kwiyongera nta mpungenge bibateye ko uko bari bahagarariwe mu Nteko ishinga Amategeko byagabanyuka.
Ati “Nta mpungenge, tugize amahirwe mu Rwanda twabona benshi biyamamaza bujuje ibisabwa kandi bifuza kuzamura igihugu. Uko byagenda kose igihugu cyacu gisaranganya ubuyobozi n’imyanya rero Umunyarwanda wese wakiyongeraho ntabwo yadutera ubwoba.”
Yakomeje ati “Tuziyamamaza dushaka kuzamura imyanya twari dufite ntabwo tugiye kugira ngo tworohereze uwo ari we wese, kugira ngo abone imyanya irenze iyo twagira cyangwa dusanzwe dufite nka PSD ariko twemera ko buri wese afite uburenganzira busesuye, reka tuzahigane muri Demokarasi no mu mutuzo nkuko bisanzwe uzatsinda tuzamwubaha.”
Yongeye gushimangira ko PSD yifuza ko umubare w’abadepite wiyongera mu rwego rwo guharanira ko Abanyarwanda bahagararirwa uko bikwiye, umubare wabo ukava kuri 80 ukagera ku 120.
Ati “Tubiganiraho muri Kongere twagenderaga ku kurebera y’uko Abanyarwanda bageze, mbere uko banganaga ndetse no kumenya ngo Umudepite umwe ahagarariye abanyarwanda bangahe? Tubona kuba umubare wava kuri 80 ukagera ku 120 ari bwo abanyarwanda baba bahagarariwe ni uko twe tubibona nka PSD.”
Yasubije abavuga ko kuzamura icyo gitekerezo bidashingiye ku kwifuza imyanya ya Politiki mu Nteko ishinga Amategeko ahubwo ko ari uguharanira ko Abanyarwanda bahagararirwa uko bikwiye.
Ati “Ntabwo ari uburyo bwo gushaka imyanya ya Politiki nkuko twabonye twabonye benshi babivuga, ahubwo kwari ukugira wa muturage agire uburyo bworoshye umudepite yamugeraho, amugereze n’ibibazo bitandukanye n’ibyifuzo n’imigambi yaba afite ku rwego rw’Igihugu.”
Ku bijyanye n’amikoro y’Igihugu yo kuba byashyirwa mu bikorwa, yagaragaje ko bitahungabanya ubukungu bw’igihugu kandi ko ibyo bitaba ikibazo ahubwo ko ikibazo cyashingira ku musaruro abiyongereyeho batanga.
Dr Ngabitsinze yagaragaje ko urutonde rw’abakandida 66 batanzwe bose bashobora gutanga umusanzu wabo bari mu Nteko ishinga amategeko mu gihe baba batowe bityo ko bizeye guhigika abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!