Uyu Mukuru w’Igihugu yatangiye gukoresha imvugo zambura ubwegihugu Abanye-Congo bo mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bubuye imirwano n’ingabo za Leta mu Ugushyingo 2021.
Ubwo M23 yari ikomeje gufata ibice bitandukanye byo muri iyi ntara, ihereye ku mujyi wa Bunagana, Perezida Tshisekedi n’abandi bayobozi bo muri RDC batangaje ko aba barwanyi atari Abanye-Congo, ahubwo ko ari abanyamahanga.
Abayobozi bo muri uyu mutwe bibukije Perezida Tshisekedi ko ubwo bari baragiye mu biganiro i Kinshasa mbere yo gusubukura imirwano, basabwe kwerekana ibyemeza ko ari Abanye-Congo. Icyo gihe bagaragaye ku rutonde rw’abasirikare b’iki gihugu, bamwe muri bo bari bakiri ku rutonde rw’abahembwa buri kwezi.
Imbere y’abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Perezida Tshisekedi ku wa 11 Ukuboza 2024 yatangaje ko u Rwanda ruri gufasha M23, kandi ko ruri mu bikorwa byo gukura Abanye-Congo benshi muri teritwari z’ingenzi, rukabasimbuza abanyamahanga.
Yagize ati “Iruhande rw’abaturage benshi bahunga intambara, hari ikibazo gihangayikishije; abaturage bakomeje gukurwa muri teritwari z’ingenzi hanyuma u Rwanda rugashyiramo abanyamahanga.”
Perezida Tshisekedi yatangaje ko iki kibazo gikomeye kuko gishobora guhungabanya ukwishyira hamwe kw’abaturage, asobanura ko gikeneye ingamba zihutirwa kandi zihuriweho.
U Rwanda rwahakanye kenshi ibirego bya Leta ya RDC byo gufasha umutwe wa M23, rugaragaza ko bidafite ishingiro. Rwasobanuye ko iki kibazo kireba Abanye-Congo ubwabo, bityo ko rudashobora kukigiramo uruhare. Ahubwo, rwashinje ingabo za RDC kwifatanya n’umutwe wa FDLR.
Abo Perezida Tshisekedi yita abanyamahanga
Imiryango mpuzamahanga irimo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), irishinzwe impunzi (HCR), irishinzwe abimukira (IOM) n’umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF), imaze igihe itabariza abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko abo mu bice biberamo imirwano n’abari mu nkambi z’impunzi.
Iyi miryango yagaragaje ko buri uko habaye imirwano hagati y’ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 ariko abaturage bahunga, bashaka ahantu hatekanye. Yasobanuye ko ubuzima bw’abari mu nkambi na bwo buhangayikishije bitewe n’uko batabona ibiribwa bihagije ndetse n’imiti.
Ibibazo by’abari mu nkambi byiyongeraho umutekano wabo uhungabanywa n’ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo byashinze ibirindiro hafi yabo, cyane cyane mu nkambi zikikije umujyi wa Goma.
Mu Ukwakira 2024, Perezida wa Sosiyete Sivile muri teritwari ya Lubero, Muhindo Tafuteni, yatangaje ko abaturage batangiye gusubira mu bice M23 igenzura muri Kanama, bitewe n’uko ari byo bitekanye.
Yagize ati “Batangiye gutaha muri Kanama bitewe n’imibereho igoye bari babayemo. Bamwe bahisemo kuza kugenzura uko ikibazo giteye. Abari gutaha ku bwinshi ni abahoze mu bice bikigenzurwa na FARDC birimo Alimbongo, Busorobya, Kasingiri, Lubango na Bingi.”
Abaturage benshi basubiye mu ngo zabo ubwo M23 yabahamagariraga gutaha, ibizeza ko izabatwara mu modoka zayo kandi ko izabarindira umutekano. Gusa ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwagerageje kubakumira, ababirenzeho bafatwa nk’abanzi b’igihugu cyangwa abanyamahanga.
Tariki ya 5 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Buri munsi tubona abaturage benshi bahunga ibice bigenzurwa na Leta ya Kinshasa kubera umutekano muke, ubwicanyi, iterabwoba rya Leta n’ubuvugizi bwa nabi bukorwa n’ihuriro rya Leta.”
Raporo ya IOM yo ku wa 5 Ukuboza 2024, igaragaza ko kuva tariki ya 10 Ukwakira kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2024, abaturage barenga ibihumbi 770 basubiye mu bice bari barahunze.
Abaturage basubiye mu bice byabo barimo 186.514 ba Kibirizi, 110.025 ba Mweso, 102.528 ba Rwanguba, 56.754 ba Rutshuru, 27.403 ba Binza, 59.567 ba Kayna, 70.749 ba Bambo na 60.361 ba Birambizo.
Kwita aba Banye-Congo abanyamahanga bibashyira mu byago byo kugabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za RDC no kwibasirwa kurushaho n’abaturage bagenzi babo bahuje ubwenegihugu, bakwemera kuyoboka icengezamatwara rya Leta.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!