00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Tshisekedi yivuze imyato muri dipolomasi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 December 2024 saa 01:05
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko mu mwaka wa 2024, dipolomasi ye yakoze akazi gakomeye, ituma igihugu cye kigaragara cyane ku ruhando mpuzamahanga.

Mu butumwa yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC ku wa 11 Ukuboza 2024, Perezida Tshisekedi yatangaje ko iyi dipolomasi yatumye amahanga ashyigikira igihugu cye mu gihe umutekano wacyo ukomeje guhungabana.

Yagize ati “Uyu mwaka wa 2024 waranzwe n’intambwe zikomeye ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, munyihanganire ku bwo kwicisha bugufi, bihamya intego ya RDC yo gushyira imbere inyungu zayo z’ingenzi ku rwego rw’akarere, urw’umugabane na mpuzamahanga.”

Perezida Tshisekedi yatanze ingero zirimo kuba RDC yaratowe nk’umunyamuryango w’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, agaragaza ko ari igihamya ko igihugu cyabo cyiteguye kuza imbere mu bibwubahiriza.

RDC yatorewe kwinjira muri aka kanama mu Ukwakira 2024, hamwe n’ibindi bihugu bine byo muri Afurika. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi byabanje kwitambika, bigaragaza ko byaba bisa nabi kuba igihugu gihohotera abaturage cyakwinjiramo.

Iyi miryango n’amashyaka byagaragaje ko Leta ya RDC ikomeje gukandamiza abatavuga rumwe na yo n’abanyamakuru, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwica abarimo abanyapolitiki nka Chérubin Okende warashwe mu 2023.

Perezida Tshisekedi yatangaje ko nyuma yo kwinjira mu kanama k’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, RDC yiteguye gutanga na kandidatire ku mwanya udahoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Si ubwa mbere Leta ya RDC yaba itanze kandidatire muri aka kanama, kuko mu 2019 yarayitanze ariko ntiyatorwa, bitewe ahanini n’ibibazo by’umutekano byugarije uburasirazuba bwa RDC.

Icyo gihe, ingabo za RDC zashinjwaga gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’iki gihugu, ndetse aka kanama kari karagifatiye ibihano ku igurwa ry’intwaro.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Gutanga ku mugaragaro kandidatire yacu mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano bigaragaza uko twiyemeje kugira uruhare runini mu miyoborere y’Isi.”

Yahamije ko RDC ifite uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane ku mugabane wa Afurika nyuma y’aho yinjiye mu kanama k’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe umutekano.

Perezida Tshisekedi yivuze imyato mu rwego rwa dipolomasi mu gihe ingabo z’igihugu cyabo ziri mu ntambara n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ugushyingo 2021.

Yari yararahiriye gutsinda M23 yifashishije imbaraga z’igisirikare cyabo n’iz’ibihugu by’inshuti. Izo ngabo zirimo izo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo n’iz’u Burundi zagiye muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko zananiwe gukura uyu mutwe witwaje intwaro mu byimbo.

Perezida Tshisekedi yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC ko dipolomasi ye yatsinze mu 2024
Tshisekedi yatangaje ko nyuma y'aho RDC yinjiye mu kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu, izatanga kandidatire no mu gashinzwe umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .